Dore imyanzuro y’Inama yahuje u Rwanda na Uganda muri Angola kuri iki cyumweru

Kuri iki Cyumweru taliki ya 02 Gashyantare 2020 nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahuriye na  Perezida Yoweli Kaguta Museveni mu gihugu cya Angola,mu nama yo kurebera hamwe  aho gahunda yo kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi  igeze. Perezida wa Angola, João Lourenço na Félix Tshisekedi wa RDC bari bahari nk’abahuza nkuko babikoze mu nama yaherukaga.

Muri iyi nama ya 3 ibereye muri Angola,yahuje abaperezida ba Uganda,u Rwanda,Angola na RDC,yarebeye hamwe ikibazo cy’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda.

Inama y’uyu munsi yafatiwemo imyanzuro itanu yibanze ku kurekura abaturage ba buri gihugu bafunzwe ndetse no kubungabunga umutekano wabo mu gihe bari mu gihugu cy’igituranyi.

Umwanzuro wa mbere ugira uti “kurekura abaturage ba buri gihugu bafunzwe bagaragajwe ku rutonde rwahererekanyijwe ku bw’iyi mpamvu.”

Uwa kabiri uvuga ko “Impande zombi zikwiye kwitandukanya n’ibikorwa byose bishobora gutanga ishusho yo gufasha, guha ubufasha bw’amikoro, imyitozo no kwinjira mu gihugu cy’igituranyi kw’imitwe igamije kugihungabanyiriza umutekano.”

Umwanzuro wa 3 uvuga ko ibihugu byombi bigomba gukomeza kurinda no kubaha uburenganzira bwa muntu bw’abaturage b’ikindi.

Umwanzuro wa kane uvuga ko Komite zashyizweho kugira ngo zige kuri iki kibazo, zakomeza ibikorwa zireba ibijyanye n’iyubahirizwa ry’iyi myanzuro.

Umwanzuro wa nyuma n’uvuga ko indi nama ihuriweho n’izi mpande uko ari enye, ni ukuvuga u Rwanda na Uganda n’abahuza izabera i Gatuna ku mupaka w’ibihugu byombi ku wa 21 Gashyantare 2020.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,Perezida Museveni yavuze ko Uganda izakora ibishoboka byose ku ruhande rwayo ngo aya masezerano yasinywe ashyirwe mu bikorwa.

Ati “Ndashimira perezida Joao Laurenco wateguye iyi nama.Uganda izakora ibyo isabwa kugira ngo ibisubizo byayifatiwemo bishyirwe mu bikorwa.”



Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *