Urukiko rwategetse ko umusore ukekwaho gusambanya abana b’abahungu 17 akorerwa isuzuma ryo mu mutwe

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ubushinjacyaha gukoresha ibizamini by’ubuzima bwo mu mutwe umusore w’imyaka 19 wo mu karere ka Gasabo, ukekwaho gusambanya abana b’abahungu 17 bo muri ako karere mu bihe bitandukanye.

Ibyo ubushinjacyaha bwabisabwe kuri uyu wa 29 Ukuboza 2020, aho bwanasabwe kugenzura niba uwo ukekwaho icyaha yaba adafite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Urukiko rwavuze ko ibizava muri ayo magenzura yombi bizarufasha guca urwo rubanza, cyane ko hari icyo bishobora kugabanya cyangwa bikongera ku myanzuro y’urukiko mu gihe uregwa yaba ahamwe n’icyaha.

Mu gihe ibyava mu isuzuma byagaragaza ko ukekwaho icyaha afite uburwayi bwo mu mutwe, [ahamwe n’icyaha] nta gihano yahabwa ahubwo yajyanwa mu kigo cyita ku bafite uburwayi nk’ubwo akitabwaho.

Ingingo ya 85 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange ivuga ko “hatabaho kuryozwa icyaha iyo ushinjwa yari afite uburwayi bwo mu mutwe mu gihe yakoraga icyaha.”

Biteganyijwe ko urukiko ruzaterana kuwa 14 Mutarama 2021, rukumva ibyavuye mu igenzura ry’ubushinjacyaha.

Ubwo aheruka kwitaba urukiko, ushinjwa yemereye urukiko ko yakoze icyaha ashinjwa, maze ubushinjacyaha bumusabira igihano cy’igifungo cya burundu.
Ubushinjacyaha bwavuze ko abana basambanyijwe bari hagati y’imyaka irindwi na 14, bo mu kagali ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata ho mu karere ka Gasabo, ari naho ushinjwa abarizwa.

Amakuru avuga ko yagiye abashukisha abo bana ibikinisho by’imodoka yakoraga kuva aho yaviriye mu ishuri mu 2015.

Iby’ayo mahano byamenyekanye ubwo umwana umwe mu basambanyijwe ubana na nyirakuru yatakaga ko aribwa mu kibuno, akabwira nyirakuru ko hari umuturanyi wamusambanyije akaba ataramuhaye n’imodoka[y’igikinmisho]yamwemereye.

Kuri uwo munsi n’abandi batandukanye nibwo babibwiye ababyeyi babo, maze ikibazo kigezwa ku bayobozi b’inzego z’ibanze.

Uwo musore yakoreshaga amavuta ya Vaseline yitwa Malaika. Ni yo yabasigaga mu kibuno “kugira ngo cyororohe hanyuma agafata igitsina cye akagishyira mu kibuno cy’umwana”.

Abo bahise bajyanwa ku biro bya Isange One Stop Center biri ku Kacyiru bakorerwa isuzuma, ndetse bahabwa ubuvuzi ku bice by’umubiri byagizweho ingaruka n’iryo hohoterwa bakorewe.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *