Gen Ndayishimiye yatorewe kuyobora u Burundi

Gen Evariste Ndayishimiye w’imyaka 52 ni we watorewe kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi nyuma yo gutsinda abo bari bahanganye barimo Agathon Rwasa n’amajwi 68,72%.

Amajwi y’agateganyo y’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi

-  Evariste Ndayishimiye: 68,72%
-  Agathon Rwasa: 24,19%
-  Domitien Ndayizeye: 0.55%
-  Dieudonné Nahimana: 0.42%
-  Francis Rohero: 0. 20%
-  Gaston Sindimwo: 1.64%
-  Léonce Ngendakumana: 0.47%

Mu turere hafi ya twose tw’igihugu, Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi niryo ryaje ku mwanya wa mbere ryanikiye ku buryo bukomeye CNL ya Agathon Rwasa, usibye mu Mujyi wa Bujumbura aho CNL yagize 52,11% mu gihe ryo ryari rifite amajwi 31%.

Amajwi yatangarijwe kuri Hotel Club du Lac Tanganyika ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, ni iy’agateganyo.

Gen Ndayishimiye watowe yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi kandi yagiye ahabwa imyanya itandukanye mu gisirikare cy’u Burundi no muri Guverinoma nk’aho yabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi kimwe n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’Inzego z’Ibanze, yabaye ku wa 20 Gicurasi, mu mwuka w’ubwoba bukomeye kuko abantu bakekaga ko hashobora kongera kubaho imvururu nk’uko byagenze mu 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatorwaga. Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Burundi, ayo matora menshi abera inshuro imwe.

Mu matora y’Abadepite, Ishyaka CNNDD-FDD ni ryo ryagize imyanya myinshi mu nteko kuko ryayatsinze ku kigero cya 68% ribona intebe 72 naho CNL ya Rwasa igira 22.43% mu gihe ishyaka UPRONA ryagize 2.44%.

Gen Ndayishimiye watorewe kuyobora u Burundi yavukiye muri komine Giheta mu Ntara ya Gitega. Afite umugore witwa Angélique Ndayubaha, babyaranye abana umunani. Ni umwe mu bari abasikare bakomeye ubwo CNDD-FDD yari ikiri umutwe w’inyeshyamba mu myaka ya 1990.

Yinjiye mu gisirikare cya FDD, umutwe wa gisirikare wa CNDD nyuma yo kurokoka ubwicanyi bwakorewe muri Kaminuza y’u Burundi mu 1995.

Azwi kandi ku rwego rw’akarere kuko ni we wari uhagarariye Guverinoma y’u Burundi mu itsinda ryo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano yasinywe hagati y’u Burundi n’umutwe wa FNL Palipehutu.

Bivugwa ko afitanye kandi umubano wihariye na Leta ya Tanzania, imwe mu nshuti z’akadasohoka z’ishyaka CNDD-FDD. Nta byaha ashinjwa haba mu Burundi no ku rwego mpuzamahanga, ahubwo afatwa nk’umuntu wumva ibibazo kandi wicisha bugufi ari nabyo bimugira ukunzwe cyane mu baturage.

Ikindi Gen. Ndayishimiye ashimwa n’abamuzi kuba ari intyoza mu mbwirwaruhame, ndetse akagira akarimi kazi kureshya abaturage no guhosha uburakari ahari amakimbirane.

Ishyaka CNL rya Agathon Rwasa ryari riherutse gutangaza ko ritanyuzwe n’uko amatora yagenze kuko abayoboke baryo barenga 200 bafunzwe bashinjwa guhungabanya amatora. Ni mu gihe kandi  aya matora yabaye imbuga nkoranyambaga zafunzwe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *