Mbese byaba bikiri ngombwa kubaka inzu zo guturamo k’ubutaka bunini cyane?

Mu bihe byashize ndetse no muri iki gihe usanga umunyarwanda hafi ya buri  wese ubashije kubona ku gafaranga cyangwa nundi wese ushaka kugaragara nkuyafite cyane ko usanga abenshi baba bafite n’amadene ya banki, kugira ngo yumveko hari  iby’ibanze amaze gukemura agomba kuba yujuje inzu nini cyane ifite ibyumba byinshi akenshi usanga bidafite n’icyo bimaze kuko ahenshi uzasanga umubare w’ibyumba uruta kure ababa muri izo nzu.

Iyo urebye uburyo umubare w’abanyarwanda uzamuka ndetse n’umuvuduko w’iterambere cyane cyane rigaragarira mu nyubako zo guturamo nini cyane zifite ibisenge bitangaje hirya no hino mu gihugu wakibaza niba buri wese wubaka inzu ariko aba ayikeneye cyangwa se niba hari n’abazubaka kubera ko babonye abandi bazubaka.

Mu gihe gishize byoroheraga abantu kubaka amazu menshi, kugura ibibanza byinshi kugira ngo nibizazanura agaciro umuntu azabigurishe abikuremo inyungu ariko aho bigeze sinzi niba bizakomeza guhira ababikoraga cyangwa niba ari igihe kigeze ngo n’abantu baburaga aho bubaka kubera ko  ibibanza byikubiwe na bamwe babe bajya babibona.

Itegeko No 75/2018 ryo kuwa 07/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage icyo ribivugaho.

Kuva muri mutarama,2019 iri tegeko ryatangiye  kubahirizwa rikaba rigena uburyo bw’imisoreshereze mishya k’umutungo utimukanywa:

Umusoro ku kibanza ushyirwaho n’inama njyanama y’akarere ukaba utagomba kurenza 300Frw/m2, igipimo cyashyizweho n’inama njyanama hiyongeraho 50% kuri metero kare irenga ku gipimo fatizo cy’ikibanza. Urugero niba njyanama yaremeje 20Frw/m2 kandi ingano z’ikibanza akaba ari 15m/20m bihwanye na 300m2 aha umusoro w’ubutaka uzaba ari 20Frw*300m2 bizahwana na 6000FRw ariko niba inzu yubatse mu kibanza kirengeje 300m2 ikaba yubatse nko kuri 18m/25m bihwanye na 450m2 ni ukuvuga ko 150m2 zirenga kuri 300m2 zo zigomba gusoreshwa hiyongereyeho 50% ya 20Frw kuri buri m2 bityo rero 20*50/100=10 bishatse kuvuga ko zo zizabarirwa kuri 30Frw/m2 ubwo ni ukuvuga ko 30*150m2 bizahwana na 4500Frw.

Ku kibanza kitubatswe igipimo cyashyizweho n’inama njyanama hiyongeraho 100% kuri buri metero kare ni ukuvuga ko tugendeye kuri rwa rugero rwacu aho njyanama yemeje umusoro wa 20Frw/m2 aha hazasoreshwa 40Frw/m2 bishatse kuvuga ko ari ugukuba kabiri, ahari kwishyurwa 6’000Frw hazishyurwa 12’000Frw

Aha nanone iri tegeko riteganya ko inzu umuntu atuyemo n’umuryango we itazajya isora ariko izindi atunze akazajya azisorera umusoro uzajya uzamuka buri mwaka k’uburyo bukurikira:

UBWOKO BW’INYUBAKO UMWAKA WA 1 UMWAKA WA 2 UMWAKA WA 3 UMWAKA WA 4
Inyubako zo guturamo 0.25% 0.50% 0.75% 1%
Inyubako z’ubucuruzi 0.20% 0.30% 0.40% 0.50%
Inyubako z’inganda n’iz’ibigo by’ubucuruzi buto n’ubucirirutse 0.10% 0.10% 0.10% 0.10%
Izindi nyubako 0.10% 0.10% 0.10% 0.10%

 

Ni aha buri wese guhitamo ikimufitiye inyungu.

 

Sylvere NSHIMIYIMANA

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *