U.Bufaransa Abagore bariye karungu mumyigambyo izamuka ry’imyaka yapasiyo

 

Ikivunge cy’abaturage hirya no hino mu Bufaransa, kuri uyu wa Kabiri cyazindukiye mu mihanda mu myigaragambyo ibaye ku nshuro ya gatandatu, bamagana gahunda ya Perezida Emmanuel Macron wo kuzamura imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru.

Iyi myigaragambyo yagaragaye nk’ikimenyetso cy’uko abadashyigikiye ayo mavugurura bakomeje kwiyongera kandi bakaba bagwiriyemo abagore.

Mu murwa mukuru Paris, abateguye imyigaragambyo bavuze ko hahuriye abagera ku bihumbi 500.

Muri iyi myigaragambyo bamwe mu bagore intero yabo yari uko badahembwa neza, bigatuma amafaranga ya pansiyo yabo aba make.

Ikindi ni uko abenshi bakora akazi kagoye, bagakora mu masaha mabi by’umwihariko mu kazi ko kwita ku bana n’abageze mu zabukuru. Bavugaga ko noneho kuba bagiye gusabwa gukora igihe kirekire kurushaho, byongera ibitutsi ku mvune.

Guverinoma ivuga ko kongera imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru ikava kuri 62 ikagera kuri 64 ari ugushimangira ubutajegajega muri gahunda ya pansiyo, muri iki gihe imibare y’abantu ihindagurika.

Nyamara amahuriro y’abakozi avuga ko izo ngamba zibogamye kuko zagira ingaruka ku bakozi bafite ubumenyi buke batangira akazi hakiri kare, ndetse n’abagore nk’uko France24 ibivuga.

Ihuriro ry’abakozi mu Bufaransa (CGT), ku wa Mbere ryatangaje ko riteganya imyigaragambyo ku wa 7 Werurwe izahagarika ubuzima bw’igihugu.

Abadepite bo mu Bufaransa bemeje umushinga w’itegeko ugamije kuzamura imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru tariki 18 Gashyantare mu 2023, nyuma y’impaka ndende zari zimaze igihe zihanganisha abadepite; kuri ubu ukomeje kugirwaho impaka muri Sena.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, avuga ko uyu mushinga w’itegeko ugamije kuzamura igihe abantu bamara bakorera igihugu n’amafaranga igihugu cyatangaga ku bageze mu kiruhuko cy’izabukuru.


BY; IMENA

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *