Umwana yareze Nyina kuri Se ko arikumuca inyuma nuko arakubitwa aba indembe.

Umugabo ya kubise umugore we hafi kumwica nyuma yo Ku musanga Ari Kumuca inyuma.

Byabaye tariki 22 kanama, mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, Amakuru dukesha tv1 na radio 1, Umugabo usanzwe ukora akazi k’ubwubatsi nyuma yuko umwana we amusanze aho yarimo akorera akamubwirako umugore we “ariwe mama we” ari Kumuca inyuma, umugabo yafatiyeho ageze murugo Asanga nibyo, agerageje gufata umugabo wa mucaga inyuma hamwe n’umugore we aramucika niko kwa dukira umugore we aramukubita kugeza ubwo amukomerekeje yewe abaturage bavugako yashatse no Ku mukubita I funi ariko barayimutesha.

Mu kiganiro umugore waciye inyuma umugabo we yagiranye n’umunyamakuru wa tvradio1 yagize Ati. “Byatangiye mu gitondo saa tatu ubwo narindimo gukubura nuko Umugabo araza anjyana mu nzu nuko akora ibyo akora”. Yakomeje avugako igihe ibyo byabaga ntago yamenyeko umwana yari hafi aho abareba niko Kunyonyomba maze ajya guhamagara papa we. Umugabo wakubise umugore we avugako umwana yamusanze Ku kazi Ari kurira amubajije icyo yabaye aramusubiza Ati. “Ngwino urebe mama ari Ku guca inyuma”. Kugeza ubu Umugabo afungiye muri station ya RIB acyekwaho gukubura no gukomeretsa.

By: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *