Rwamagana kw’ isonga yo kuzahura intama za zimiye

Rwamagana hateraniye Inama Hagati y’abikorera, abanyenganda, abanyamadini ndetse n’amatorero mu mugambi wo kurebera hamwe uko abakoresha bakongera abakozi ndetse n’imirimo kugirango umubare munini wa bashomeri wiganje muri Rwamagana ugabanyuka.

Umuyobozi w’ Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yavuzeko umubare munini w’abantu badafite Akazi watungwaga nuwabagafite bityo bigatuma ubukungu bw’Igihugu butiyongera.

Mbonyumuvunyi Radjab, Mayor w’Akarere Ka Rwamagana

Ati, “Ubushakashatsi bwagaragajeko mu karere Ka Rwamagana umubare w’abagera kuri 54% aribo bafite Akazi, naho abagera Kuri 46% ntakazi bafite, Kandi abenshi rugeze mu myaka yo gukora, abandi n’abanyeshuri n’abana.

Yakomeje agira Ati. “Dufite intego yo kugarura inama za zimye zikagaruka, arirwo rubyiruko twitako rwarangaye rugacikiriza amashuri kurubu rukaba ntakazi rufite, rwirirwa rwicaye.

Yavuze ko bagiye gushaka urubyiruko rwacikirije amashuri rugeze mugihe cyo gukora bakarujyana mu mashuri yigisha imyuga binyuze Ku bufatanye n’amasezerano bagiranye n’ibigo byigisha imyuga, bityo bakabasha Kuba bagera kw’isoko ry’umurimo bidatinze.

Amafoto. By: Imena

By: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *