Airtel Africa Na UNICEF Rwanda Bagiye Guha Ibigo By’Amashuri 20 Interineti Na Mudasobwa Ku Buntu

Ubuyobozi bwa Airtel Africa na UNICEF Rwanda bwatangije ubufatanye bwo kuzageza murandasi na interineti ku bigo bigera kuri makumyabiri (20) by’amashuri y’u Rwanda mu by’inciro byose (kaminuza, amashuri abanza n’ayisumbuye). Iyi mikoranire izatangirizwa ku bigo makumyabiri (20) uyu mwaka. gahunda ikaba izakomeza no kubindi bigo nyuma yuyu mwaka.

Biteganyijwe ko muri ubwo bufatanye, abanyeshuri n’abarimu mu Rwanda bazahabwa ibikoresho by’imyigishirize mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buntu, kuburyo abasaga 12000 aribo bazahabwa ibi bikoresho higanjemo abanyeshuri ndetse n’abarimu babo.

Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Madamu Min Yuan ashyira umukono kumasezerano

Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Madamu Min Yuan yagize ati: “Ntacyakoma mu nkokora abanyeshuri n’abarimu bakoresha umurongo wa
interineti mu gutanga no guhabwa amasomo ahantu hose n’igihe cyosen’ahantu hose. Ni icyubahiro gikomeye kuri twe kwifatanya na Airtel Rwanda mu gutangiza iki gikorwa cyo guha ibihumbi by’abanyeshurindetse n’abarimu babo ubushobozi bwo gukoresha interineti kuko iyi gahunda itazibanda ku bana baba mu mijyi gusa ahubwo nabo mucyaro tuzabageraho.

Yongeyeho ko bahisemo gukorana na airtel kuko ari umurongo wizewe kandi utanga serivisi nziza kubijyanye na interineti ndetse n’ibindi, kandi nabo basanzwe bishyigikira igikorwa cyijyanye n’uburezi aho banafatanyije na AIMS mu guhemba aba bitwaye neza.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez yagize ati“. Birashimishije cyane kuba Airtel Rwanda igiye kugeza interineti ntagereranywa ku rubyiruko
rwiga mu Rwanda, akaba ari nabo uyu mushinga ugomba kugirira akamaro, aba banyeshuri rero babonye ikindi gikoresho cy’inyongera
mu kongera ubushobozi bwabo bw’imitekerereze.

Yasoje avuga ko hari n’izindi gahunda zo guteza imbere itumanaho n’ikoranabuhanga airtel Rwanda iha abakiliya bayo.

Ikoranabuhanga mu myigire ni ingenzi cyane cyane mu bihe isi irimo kubera ko icyorezo COVID-19 cyerekanye ko imyigire ikoresheje ikoranabuhanga  nayo ifasha mu bihe bigoye kandi ni n’ingenzi ku abana batuye kure y’amashuri kuko byabafasha cyane, cyangwa se nabadafite ubushobozi bwo kujyayo bakaba bakoresha ubu buryo kuko ni ubuntu. Muri ayo masezerano, Airtel Africa yinjije miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika (Interineti, SMS) na miliyoni 7 z’amadolari y’Amerika mu gihe cy’imyaka 5.

Airtel Africa na UNICEF batangije uyu mushinga ngo ugirire akamaro abanyeshuri muri Tchad, Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Kenya, Madagascar, Malawi, Niger, Nigiera, u Rwanda, Tanzania, Uganda na Zambiya.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda n’Uhagarariye UNICEF bashyize umukono ku masezerano

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *