Umuti urambye kubibazo by’imirire mibi ushingiye k’ubuhinzi bukozwe neza

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Musabyimana Jean Claude, avuga ko kugira ngo igihugu kigire umutekano w’ibiribwa , hari byinshi byo gukorwa bigamije kongera umusaruro ku bwinshi no ku bwiza, ndetse no gushishikariza abanyarwanda gukora cyane bigashyirwamo ingufu , kugira ngo n’udahinga ashobore kubona umusaruro n’ibyo kurya bihagije ,ari naryo pfundo ryo gucyemura ibibazo by’imirere mibi yibasira benshi.

Ibi n’ibyatangajwe kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2019 mu nama y’Ihuriro ry’Abanyaporitiki, Abashakashatsi n’Inzobere zitandukanye  baturutse k’umugabane w’Afurika , ibiganiro byibanda ku byerekeranye n’uburyo uwo mugabane wakwihaza mu biribwa.

Musabyimana yagize ati: “Igihugu cyakwihaza mu biribwa, igihe gihinga kikeza, igihe gifite ibiryo bihagije mu bwinshi no mu bwiza, ariko n’igihe kitejeje abantu bakaba bafite ubushobozi bwo kubibona ku buryo ku masoko hirya no hino biba bishobora kuboneka, wanashaka kujya kubihaha ukahagera bitagoranye.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude

Hakwiye gukomeza gushishikariza Abanyarwanda kwirinda ibiza byangiza umusaruro uba utegerejwe, no gushishikariza abakora ubuhinzi n’ubworozi kubikora kinyamwuga bagamije kunguka binyuze mu kongera umusaruro, guhingira igihe, gukoresha inyongeramusaruro, gukoresha imbuto nziza no gushyiraho uburyo bubafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe”.

Musabyimana avuga ko aborozi na bo basabwa gukoresha amatungo y’icyororo kiza, kuyagaburira neza, kuyafata neza bayavura n’ibindi byose byatuma umusaruro utangirika kuko utafashwe neza kugeza igihe ugerera ku masoko umeze neza.

Agaruka ku rwego rw’u Rwanda, avuga ko imibare kugeza ubu iyo Minisiteri ifite ari iyavuye mu ibarura ryakozwe mu mpera z’umwaka ushinze wa 2018, ryagaragaje ko ingo 81.3% mu banyarwanda bose bihagije mu biribwa izindi zisigaye zikaba zishobora kugira ikibazo k’ibiribwa.

Musabyimana ati: “Imibare yo mu mpera za 2018 itwereka ko mu banyarwanda ingo 81.3% zihagije mu biribwa, ikinyuranyo gisigaye kikagaragaza ko uwo mubare w’ingo zidashonje ariko zishobora kuba zahura n’ikibazo k’ibiribwa.

Kugira ngo habeho umutekano w’ibyo kurya 100% ku muntu wese, nk’igihugu birasaba porogaramu z’ubuhinzi zikoze neza, kuba abantu bakorera amafaranga bose babasha kubona ibiribwa kandi ibiryo mu gihugu hose bihari, ndetse n’ingo zose zifite ubushobozi bwo kubona ibiryo bihagije igihe cyose kandi bifite intungamubiri zihagije.”

Nk’uko abitangaza kugira ngo hazabeho kwihaza 100%, hasabwa kuba buri wese aho ari agomba gukora ku buryo abona umusaruro uhagije mu byo akora byaba ubuhinzi n’ibindi bitandukanye nabwo.

Musabyimana ati: “Ukora ubuhinzi akwiye gukora uko ashoboye kose umusaruro ukaboneka ari mwinshi ku isoko hanyuma na wa wundi utabukora agakora cyane kugira ngo abone uko abasha kubigura.”

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi mu kigo Nyafurika gishinzwe ibiganiro, gusesengura poritiki z’ibihugu mu bijanye no kongera ibiribwa (FANRPAN) Prof. Sidi Osho, avuga ko Umugabane w’Afurika ufite ibibazo bijya gusa kuko hari ibihugu byinshi bikiri mu bukene kandi ugasanga ibyo abaturage babyo bakora ahanini ari ubuhinzi ariko nyamara ibibazo ku bijyanye no kwihaza mu mirire ntibihabure.

Prof. Sidi avuga ko kuba ibibazo nk’ibyo bigaragara ari byo bituma ibihugu hafi 19 ku mugabane w’Afurika byiyemeza guhaguruka bigategura ibiganiro nk’ibyabaye kugira ngo birebe icyakorwa ngo bibashe kurandura icyo kibazo kijyanye no kwihaza mu biribwa.

Umuyobobozi wa FANRPAN Prof. Sidi Osho

Agira ati: “Nk’uko mubizi duhura n’ibibazo byinshi bitewe n’ihindagurika ry’ibihe ku mugabane wacu w’Afurika, ibyo bituma umusaruro w’ubuhinzi wangirika bikagira ingaruka ku bahinzi ari nayo mpamvu nk’uko buri gihugu cyose gihura n’izo ngaruka ibiganiro nk’ibi biba ngombwa ngo tugirane inama dufatanyirije hamwe ngo duhangane nabyo ndetse tunarebe uburyo twakongerera agaciro ibyo tubasha kubona kugira ngo abantu banoze imirire.

Turacyahura n’ibindi bibazo byo kwihaza mu biribwa, turabura amasoko n’ibindi akaba ari ngombwa ko dukora ibishoboka byose ngo twongere umusaruro mu bwinshi no mu bwiza dushora imari muri urwo rwego ngo dusubize ibibazo duhura nabyo kuri uwo mugabane.”

Mu gukemura ibyo bibazo, asanga hakwiye kongerwa imbaraga mu bushakashatsi, imikoranire y’inzego n’ibigo hagati ya Leta n’abikorera, byose bigamije guhangana no kurwanya imirire mibi, hakongerwa ukwihaza mu biribwa

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa rigaragaza ko mu 2018 umubare w’abantu bari bugarijwe n’inzara muri Afurika barengaga miliyoni 239.1 mu gihe ku Isi basaga miliyoni 820.

Ku mirire mibi, Afurika iza imbere mu kugira umubare munini w’abayirimo kuko basaga 20% by’abayituye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *