Uganda: Kizza Besigye yarekuwe, anenga uburyo yari afashwe

Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yatangaje ubutumwa kuri Twitter avuga ko ubu yarekuwe nyuma yo gutabwa muri yombi ejo ku wa mbere.

Bwana Besigye yavuze ko ameze neza ndetse ashimira abantu bamushyigikiye muri icyo gihe yamaze afunze, ariko avuga ko uko yari amerewe ari “ihonyorwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu”.

Muri weekend ishize, Bwana Besigye yari yaherekeje umugore we Winnie Byanyima i Geneve aho yagiye gutangira imirimo mishya nk’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryo kurwanya SIDA, UNAIDS nk’uko uyu muryango wabigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

Bigaragara ko Bwana Besigye, wigeze kuba umuganga bwite wa Perezida Museveni, yahise agaruka muri Uganda gukomeza ibikorwa bye bya politiki.

Polisi yataye muri yombi Bwana Besigye nyuma yo kumushinja guparika imodoka ye hagati mu muhanda akabangamira abandi bakoresha uwo muhanda wo mu murwa mukuru Kampala.

Ariko umwe mu banyamakuru bo muri Uganda yavuze ko Bwana Besigye  umukuru w’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) yari mu nzira agiye kugeza ijambo ku mbaga y’abamushyigikiye ubwo polisi yamutaga muri yombi.

Src:Bbc

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *