Buri mukinnyi w’Amavubi azabona hafi miliyoni 8 Frw nyuma yo gutsinda Guinea

Agahimbazamusyi ku Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iri gukina Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) kazamuwe, aho nitsinda umukino izahuramo n’iya Guinea ku Cyumweru, buri mukinnyi azahabwa 3000$ yiyongera ku 5000$ bahawe ubwo babonaga itike ya ¼.

Ubusanzwe Ikipe y’Igihugu itanga 1000$ kuri buri mukinnyi nk’agahimbazamusyi ko gutsinda umukino mu gihe iyo bavuye mu cyiciro kimwe bajya mu kindi, buri umwe ahabwa miliyoni 3 Frw (3000$).

Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu mikino ya CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun, abakinnyi b’Amavubi bahawe 500$ ku mukino banganyijemo na Uganda, bagahabwa andi nk’ayo kuri Maroc mu gihe kuri Togo batsinze, bahawe 1000$, kongeraho andi 3000$ y’uko babonye itike ya ¼, yose hamwe akaba 5000$ (miliyoni 4.9 Frw).

Amakuru ava muri Cameroun ni uko mu gihe Amavubi yatsinda Guinea mu mukino wa ¼ cya CHAN uzaba ku Cyumweru saaa tatu, buri mukinnyi azahabwa andi 3000$ (miliyoni 2.94 Frw) kuko bazaba barenze ikindi cyiciro. Ukoze igiteranyo, aba bakinnyi buri wese yazaba amaze kwinjiza miliyoni 7,8 Frw mu gihe batsinda umukino wo ku Cyumweru.

Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rugiye guhura na Guinea mu marushanwa atandukanye, aho bwa mbere hari mu Gikombe cya Afurika cya 2004, ibihugu byombi byanganyije igitego 1-1 mu matsinda.

Byongeye guhurira mu itsinda rimwe mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2019, Guinea itsinda u Rwanda ibitego 2-0 mbere yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *