Umusanzu ukomeye w’Abajyanama b’Ubuzima mu kurandura Malaria

 

Mu Rwanda hafashwe ingamba zitandukanye zigamije kurandura indwara ya Malaria, aho abaturage bafashwa kubona serivise z’ubuvuzi hafi yabo ku Bajyanama b’Ubuzima ku buryo bivuza hakiri kare itarabazahaza.

Ubukangurambaga bwarakozwe n’ubu buracyakomeje kugira ngo abaturage birinde ariko bumve n’akamaro ko kwivuza hakiri kare igihe barwaye.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu ishami ryo kurwanya Malaria, Habanabakize Epaphrodite, aherutse kubwira IGIHE ko Abajyanama b’Ubuzima bakomeje kugira uruhare rurini mu kurandura Malaria.

Ati “Abajyanama b’Ubuzima bagize uruhare rukomeye cyane mu kurwanya Malaria kandi n’ubu barakomeje.”

Hari abatarabyumva

Mu bukangurambaga buri kubera mu Karere ka Nyaruguru bugamije kurandura Malaria bwateguwe n’Umuryango ASOFERWA (Association de Solidarité des Femmes Rwandaises) ku bufatanye na RBC, ku nkunga ya Global Fund, hagaragajwe ko hakiri abaturage batarumva ibyiza byo kwivuriza Malaria ku Mujyanama w’Ubuzima.

Umujyanama w’Ubuzima mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, Misago Jean, yavuze ko hari abaturage barwara Malaria bagategereza kujya kwa muganga barembye.

Ati “Abaturage baratugana kuko niyo haba nijoro ahita aza tukamusuzuma tukamuvura kandi agakira atararemba. Gusa hari abatarabyumva neza bategereza kuzajya kwa muganga ari uko barembye; niyo mpamvu ubukanguramabaga bukomeje.”

Umuyobozi w’Ishami rya Porogramu muri ASOFERWA, Ndagijimana Bernard, yavuze ko hari abaturage batarumva neza ko bagomba kwihutira kugana Umujyanama w’Ubuzima igihe bagize ibimenyetso bya Malaria, ariko hakomeje ubukangurambaga kugira ngo babyumve.

Yavuze ko imibare bafite yerekana ko kuva muri Nyakanga 2021 kugeza muri Kamena 2022 abarwaye Malaria bagannye Abajyanama b’Ubuzima bazamutseho 1% gusa.

Kuva mu kwezi kwa Karindwi 2021 kugera mu kwa Gatandatu 2022 ibijyanye no kugana Umujyanama w’Ubuzima ku rwego rw’Igihugu mu kwivuza Malaria byavuye kuri 54% bigera kuri 55%.

Mu murenge wa Ngoma ahakorewe ubukangurambaga, imibare yerekana ko mu kwezi kwa Ukwakira 2022 konyine, abarwaye Malaria bagannye Abajyanama b’Ubuzima bari ku ijanisha rya 51.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru babwiye IGIHE ko kutagana Abajyanama b’Ubuzima igihe bafite ibimenyetso bya Malaria, babiterwaga no kudasobanukirwa neza.

Nyiraneza Jeannette ati “Ntabwo nari nsobanukiwe ko Umujyanama w’Ubuzima yavura Malaria n’abantu bakuru kuko nsanzwe nzi ko avura abana gusa ariko babidusobanuriye neza ko natwe batuvura, ubwo tuzajya tubagana.”

Muri ubwo bukangurambaga hari no kwibandwa ku byiciro bifite ibyago byinshi byo kurwara Malaria birimo abakora akazi ka nijoro nk’abamotari, abanyonzi, abakora uburaya, abatwara amakamyo, abafite ubumuga, abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ba Nyakabyizi, abakora akazi k’izamu n’abandi kugira ngo babe mu ngamba neza Malaria irandurwe.

Ubukangurambaga bwakomereje no mu mirenge ya Nyagisozi na Ngera hagamijwe kurandura Malaria.

Abajyanama b’Ubuzima bashimiwe umusanzu bakomeje gutanga mu kurandura Malaria

Abakiri bato nabo bari gutozwa kwirinda Malaria bakurikiza amabwiriza yashyizweho

Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo kuri Malaria

Abasubije neza n’abafashije mu bukangurambaga bashimiwe

Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru biyemeje ubufatanye mu kurandura Malaria

Buri wese yasabwe umusanzu mu kurandura Malaria

Intore Tuyisenge yafashije mu bukangurambaga bwo kurandura Malaria mu Karere ka Nyaruguru

Nyuma y’ubukangurambaga habayeho kwishima no kubyina

Umuyobozi w’Ishami rya Porogramu muri ASOFERWA, Ndagijimana Bernard, yavuze ko hari abaturage batarumva ko bagomba kwihutira kugana Umujyanama w’Ubuzima igihe bagize ibimenyetso bya Malaria, ariko hakomeje ubukangurambaga

By: Uwamaliya florenFlorence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *