Nyarugenge :  Mageragere barashima ibyo VUP imaze kubagezaho.

Abaturage ba mageregere  iyobarangije bakora inama  yuburyo bagomba kwitwara bari mukazi kabo kaburi    munsi.

Abaturage bo mumurenge wa mageragere, mu karere ka Nyarugenge,mu mujyi wa Kigali barashima ibyiza programe ya VUP imaze kubagezaho, harimo ubworozi no kwiyubakira amazu.

Bamwe mubaturage bo muri uyu murenge twaganiriye,badusangije kubyiza bagezeho babikesha iyi problem ya VUP .

Uwitwa Germaine mukarurangwa ukora muri VUP, yagize ati” mu mwaka umwe maze muri VUP maze kwigurira television, mbasha kuzana amazi murugo ndetse ukompembwe nigurira akantu  nkabona nayo kwizigamira.”

Murekambanze jeanbabtista na we yunze murya mukarurangwa , ati”aho ngeze ubu mbasha gutangira mituelle umuryango wange ndetse narenzaho nabandi babiri, naguze ihene ibyara abana bane ndabagurisha nguramo ikamyo yumucanga , mbona namabati yo kubaka, nabana kwishuri ntakibazo nimyenda barayibona.”

Si abaturage gusa bo mukiciro cy’abatishoboye bafashwa n’iyi VUP, kuko n’abafite ubumuga ntibasigaye

umubyeyi witwa Mukacyubahiro Angelique ufite imyaka mirongo itanu nibiri ufite ubumuga  na we yagize icyo avuga “urebye ntamirimo yamaboko ivunanye nakora, ariko muri VUP bazi uko imbaraga zacu zingana, badutwara nyine Nkuko batubona.”

Kavoma Norbert, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa mageragere ashimangira ko VUP yafashije abaturage bo muruyumurenge kugeza naho bava mukiciro kimwe bakajya mu kindi.

Kavoma Norbert ati” mubyukuri, VUP yabafashije ibintu byinshi cyane, tugira icyo bita graduation mu kwezi Kwa gatandatu nabandi bari muriyo program babashije kugira icyo bageraho bakora graduation bakava muri icyo kiciro bakajya mukindi.”

VUP bisobanuye vision umurenge program nigahunda ya leta yashyizweho kugirango izamure abatishoboye. Ikaba igizwe nibyiciro bitatu aribyo; inkingi yamaboko, inkingi Yi ngoboka ni nkingi yinguzanyo iciriritse. iyi gahunda muri uyu murenge ihera ku bagore bahagarariye ingo, hagakurikiraho abana bahagarariye ingo , hagaheruka abagabo.

 Abaturage bari mukazi

Igihozo Christella

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *