Umuryango w’Umunyarwanda waguye mumpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines waregeye urukiko

Umuryango wa Musoni Jackson waguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines kuwa 10 Werurwe 2019 wamaze kuzuza impapuro zo kurega uruganda rwa Boeing,barushinja gukora nabi uburyo butuma indege yitwara (automated flight control system),bwashyizwe mu ndege za Boeing 737 MAX 8 zirimo n’iyahitanye umubyeyi wabo.

Abana 3 ba Musoni Jackson bafite ubwenegihugu bw’Ubuholandi ariko bakaba batuye muBbubiligi bohereje ikirego cyabo mu rukiko rwa Chicago bashinja Boeing gukora nabi uburyo butuma indege zitwara bwashyizwe muri za Boeing 737 MAX 8 zikomeje guhitana abantu.

Ubuyobozi bwa Boeing bwanze kugira icyo butangaza kuri iki kirego cy’umuryango wa Musoni Jackson ariko buvuga ko bugikusanya amakuru ya nyayo y’icyateye impanuka y’iyi ndege yabo bagurishije Kompanyi ya Ethiopian Airlines.

Ikinyamakuru BBC kiratangaza ko iyi ndege yakoze impanuka nyuma y’aho ubu buryo butuma indege bwari bumaze gufungurwa ngo butangire gukora,bishimangira ko iki kirego cy’abagize umuryango wa Musoni gifite ishingiro.

Abagize umuryango wa Musoni babimburiye abandi kurega Boeing,bavuze ko ubuyobozi bwayo butigeze buburira abagenzi,abapilote,ba nyiri Ethiopian Airlines kuri aya makosa bakoze bigatuma indege yabo imara abantu.

Impanuka ya Boeing 737 MAX 8 ya Kompanyi ya Ethiopian Airlines yaje ikurikira iy’indi ndege yo muri ubu bwoko ya Kompanyi ya Lion Air yakoze impanuka mu ukwakira umwaka ushize ihitana abantu basaga 189.

Umunyarwanda Musoni Jackson waguye mu mpanuka ya Ethiopian Airlines, yari asanzwe akorera umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi UNHCR.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *