Abanyamuryango ba Koperative KIMI baratabaza Leta ngo ibarenganure

Abanyamuryango ba  Koperative KIMI baratabaza Leta kugirango ibarenganure, bagarurizwe umutungo wabo wamaze gufatirwa muri AB BANK , hashingiwe k’uburiganya bakorewe n’abari abayobozi babo  aribo Perezida  na Visi we , bafatanije n’umushoramari Usengimana Kamali Emmanuel , ibintu kuri bo babona ko byakozwe mub’uburyo bwakagambane.

Mu minsi yashize muri Koperative Iterambere mu Ikoranabuhanga (KIMI) humvikanye ibibazo  bishobora kuyiviramo igihombo  gikabije kikanatera amakimbirane mubanyamuryango , bitewe n’amasezerano yakozwe  muburyo bw’uburiganya hagati ya Komite yacyuye igihe yari iyobowe na HAKIZIMANA Isaie(Perezida) , AFRICA MUHAMUD(Visi Perezida) n’umushoramari Usengimana Kamali Emmanuel , uhagarariye UKAMPROPERTIES ,akaba ari nawe nyiri inyubako  abanyamuryango ba koperative KMI bakoreramo ubucuruzi bwabo , ahanini bwibanda kubicuruzwa by’ikoranabuhanga.

Inyubako abanyamuryango ba koperative KIMI bakoreramo ubucuruzi ari nayo ya Kamali

Imitere y’ikibazo:

Usengimana Kamali  Emmanuel yari asanzwe afitanye ibibazo bijyanye n’amadeni  na bamwe mubamuhaye ibikoresho yifashishije yubaka inyubako koperative KIMI ikoreramo uyu munsi , abo bakaba ari Gatware Francois , Maniriho Theogene , na Ntivuguruzwa Eric.

Nyuma y’uko Kamali abuze ubwishyu bw’abo yari abereyemo amadeni , byabaye ngombwa ko bitabaza amategeko maze  inzego zibishinzwe zimuta muri yombi , aha hakaba ariho haje kuva intandaro  y’igihombo  koperative ishobora kuzagira iramutse idatabawe , kuko  Kamali amaze gushoberwa yagambanye n’abayobozi ba KMI , bakamwishingira ndetse bikanahabwa agaciro kuko byashyizweho umukono wa Notaire.

Nk’uko bigaragara mu masezerano , amadeni aba bantu bishyuza Kamali , angana na 24.060.000 Frw , hakiyongeraho 1.203.000 Frw agomba guhabwa umuhesha w’inkiko w’umwuga , kuko urubanza rwamaze kugirwa itegeko , yose hamwe akaba 25.263.000 Frw.

Amafaranga ya Koperative KIMI  agaragara kuri Konti nomero  0121100361571 iri muri  banki ya AB Bank , asaga 16.200.000 Frw ,kuri ubu  niyo yamaze  gufatirwa , ari naho abanyamuryango bahera basaba kurenganurwa kuko byakozwe muburyo bw’uburiganya batabimenyeshejwe.

Twavuganye n’ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Amakoperative ,batubwira ko hatanzwe inama yo gukemura aya makimbirane  m’ubwumvikane ku mpande zose zirebwa n’ikibazo ,byananirana hakitabazwa amategeko hisunzwe inkiko.

Twagerageje guhamagara Kamali Emmanuel kugirango aduhe amakuru , tunamwoherereza ubutumwa bugufi , ariko ntayadubiza.

Abanyamuryango ba KIMI bazwiho gucuruza ibikoresho by’ikorenabuhanga

Ushaka gusoma ibihamya bikubiye mu masezerano yakozwe wakanda hano

Ushaka gusoma ibihamya bikubiye mu masezerano yakozwe wakanda hano

Ushaka gusoma ibihamya bikubiye mu masezerano yakozwe wakanda hano

Inkuru iracyakomeza….

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *