Umunyamakuru Mugabe Robert azasomerwa urubanza ku wa Mbere Mata uyu mwaka

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo, ruzasoma umwanzuro w’urubanza Umunyamakuru Mugabe Robert ukurikiranweho ibyaha birimo gusambanya umwana no gutera inda umukobwa bakagerageza kuyikuramo.

Tariki 28 Gashantare nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwategetse ko Umunyamakuru Robert Mugabe, afungwa indi minsi 30 y’agateganyo.

Kuri uyu Kane Mugabe Robert  nibwo yitabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aburana ku byaha akurikiranweho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mugabe yasambanyije abakobwa babiri bavukana, umwe w’imyaka 19 amutera inda nyuma amushakira imiti yo kuyikuramo, anasambanya murumuna we w’imyaka 17 y’amavuko.

Mugabe uyobora ikinyamakuru Greatlakes Voice yabanje gutabwa muri yombi kubera ibyo byaha muri Nzeri 2018 ariko aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, ku wa 8 Ukwakira 2018.

Mu Ugushyingo, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko aburana afunzwe ahita asubizwa muri gereza.

Mugabe we yaburanye nta munyamategeko afite, gusa aburana ahakana ibyaha ashinjwa, avuga ko ari ibihimbano.

Kuri uyu wa Kane nibwo Urukiko rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro tariki ya Mbere Mata uyu mwaka, saa cyenda z’igicamunsi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *