Abanyamuryango ba FPR inkotanyi mu kagali ka Kinyange bahuriye mu nteko rusange isanzwe

Komiseri w'ubukungu uhereye iburyo
Komiseri w’ubukungu uhereye iburyo

Inteko rusange isanzwe (congress)y’umuryango FPR inkotanyi mu kagali ka Kinyange mu murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge barangajwe imbere n’umutahira w’intore akaba na komiseri w’ubukungu mu kagali Bwana Hakizayezu Olivier taliki ya 18 Kamena barahuye maze bungurana ibitekerezo kuri byinshi hagamijwe kuzamura imibereho y’abatuye Akagali ndetse n’igihugu muri rusange.

Ku murongo w’ibyari biteganijwe hari ukungurana ibitekerezo hagamijwe kuzamura no guha imbaraga umuryango FPR inkotanyi kurwego rw’akagali, no kwakira indahiro kubanyamuryango bashya.

Mu ijambo rye Chairman w’umuryango FPR inkotanyi  mu kagali ka Kinyange Bwana Karemera Jean Bosco ari nawe waruyoboye igikorwa cyahuje abanyamuryango, yibukije ibyamaze kugerwaho k’ubufatanye n’umuryango FPR inkotanyi ndetse n’izindi nzego zose zaba iza Leta ndetse n’abikorera, aho byose bihurizwa hamwe mukuzamura ubuzima bw’abatuye akagali muri rusange.
tmp_20303-20160618_114237-1173373663

Chairman kandi yaboneyeho gutangaza zimwe mu ngamba nziza ubuyobozi bw’umuryango FPR inkotanyi ayoboye mu kagali, zirimo kwinjiza abanyamuryango bashya bose babyifuza kugira bakomeze kubumbatira ibyamaze kugerwaho ndetse no guhanga ibishya mukurushaho kwiyubakira Igihugu no kwihutisha iterambere.

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire  mu muryango FPR inkotanyi k’urwego rw’Umurenge BUTARE Peter mu ijambo rye yashimiye abanyamuryango b’akagali ka Kinyange aho yavuze ko imbaraga n’ubwitange bibaranga arizo mbaraga zizahora zubaka umuryango FPR inkotanyi.

Butare Peter
Butare Peter

Umushyitsi mukuru muri biro ya FPR inkotanyi k’urwego rw’Akarere ka Nyarugenge Ndayisenga Jean de Dieu  nyuma yo guhabwa ikaze yagaragaje ibyishimo byo kuba yaje kwifatanya n’abanyamuryango ba FPR inkotanyi mu kagali ka Kinyange.

Ndayisenga wari umushyitsi mukuru
Ndayisenga wari umushyitsi mukuru

Mu ijambo rye yibukije zimwe mu ntego z’umuryango FPR inkotanyi  maze ahamagarira  abanyamuryango guhora bishakamo ibisubizo, no guhora bazirikana impanuro bahabwa n’Intore izirusha intambwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
tmp_20303-20160618_112105-475766192
tmp_20303-20160618_1201402033842618

tmp_20303-20160618_121230-65088622

tmp_20303-20160618_12124912695988

tmp_20303-20160618_112050-1240531347

tmp_20303-20160618_1121281460402186

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *