AmakuruUbureziUbuzima

Umunezero w’Abanyeshuri Bahawe Amahirwe Yo kwishyurirwa kwiga Ububyaza n’ Ubuforomo.

Abanyeshuri bagera kuri 500 bishyuriwe gukomeza kwiga ikiciro cya kaminuza amasomo ajyanye no kubyaza no kwita ku babyeyi yewe n’iminja zikivuka.

Ikigo MSH kubufatanye na Univerisite ya Kabgayi (ICK), East African Christian College na Kibogora Polytechnic, ndetse na Management of Sciences of Health na USAID, mu mushinga bise Ireme wo gufasha kongera abakora umwuga w’ububyaza n’ubuforomo.

Ishimwe Adeline yiga ububyaza muri East African Christian College avuga ko kuba ari kwiga ububyaza aramahirwe yagize n’ubwo yabanje gukora isuzumabumeyi akaritsinda.

Ishimwe Adeline, Umunyeshuri muri East African Christian College

Adeline Ishimwe Ati. “Nakuze numva nzaba umuganga mbikunda cyane ariko ndangije segonderi amafaranga yo gukomeza kigwa arabura bikubiteyo noneho mba newe inda ngeze kwa muganga nabonyeko hari ikibazo cy’ababyaza bacye kuko uko banyitayeho ntago ariko byari bikwiye nuko numva ngize imbaraga zokongera kumva ko nange nshobora kuzasubira mw’ishuri nkiga maze nkareba ko icyo kibazo byibura cyagabanuka”.

Adeline akomeza avuga ko haciye igihe abyaye yumvise itangazo ko bashaka kwishyurira abanyeshuri bifuza gukomeza amasomo mu mwuga w’ububyaza n’ubuforomo niko kuzuza ibisabwa maze agize amahirwe aratsinda.

Yasoje avugako afite intego yo kuzafasha sosiyete muri rusange, cyane aho abona imbaraga nye mugatanga serivise zinoze kwa muganga haba mu babyaza ndetse nahandi.

Blaise Sangwa nawe yiga ububyaza muri East African Christian College, akaba avugako yishimiye amahirwe yahawe kuko nta kizere yari yifitiye ko azakomeza kwiga narangiza segonderi.

Sangwa Blaise, Umunyeshuri wiga ububyaza muri East African Christian College

Sangwa Blaise Ati. “Nyuma yo kwiga nifite ikizere cyuko amahirwe nahawe nzayabyaza umusaruro nange nkafasha abo bakeneye ubufasha mu rwego rwo kwitura igihugu amahirwe yo gukomeza kwiga nabonye”.

Dr. Asimwe Anita ni umukozi w’ikigo MSH, Akaba ariwe uhagariye umushinga w’ Ireme avuga ko nawe ari umubyeyi azi imvune zo kubyara noneho bikaba akarusho cyane iyo utitaweho neza, iyi gahunda yo kongera abaforomo n’ababyaza ikaba yaraje kugirango ikureho icyuho kiri mu baganga bakora uwo mwuga kuba aribacye bityo bigatuma serivise batanga nazo ziba arinye.

Dr. Asimwe Anita, umukozi w’ikigo MSH

Dr. Anita Asimwe Ati. “Leta yihaye gahunda yo kongera abakozi bakora kwa muganga yaba ari ababyaza cyangwa se abaforomo kugirango twongere ireme ry’ubuvuzi noneho babashe gufasha uwo mubyeyi waje abagana ndetse n’umwana abyaye nawe akitabwaho neza.

Ibi bibaye mugihe mu minsi yashize Ikigo ki gihugu gishinzwe ubuzima RBC cyatangaje ko hari gahunda yo kongera abaforomo n’ ababyaza inshuro kane zikubye kubari basanzwe bahari mu myaka itanu irimbere.

Kugeza ubu mu Rwanda hari Ababyaza bagera ku bihumbi bibiri gusa.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading