Imbamutima z’Abaturage Ba Nduba, Gasanze Na Gisozi Begerejwe Amazi

Imidugudu igera kuri 45 yagejejwemo amazi mu mirenge itandukanye abaturage bahaturiye bakaba bavuga ko irwara zituruka Ku mwanda zabibasiraga Ubu baziteye umugeri.


Kuruyu wa gatatu tariki 20 Werurwe nibwo ikigo gishinzwe amazi Wasac Group cyatangizaga ku mugaragaro uruganda rw’amazi rwa nzove-ntora rufite intera kilometero 9.43km kumurambararo wamatiyo ya 900mm.

Uru ruganda ruzajya rutanga amazi angana na metero cube Ibihumbi 84 K’umunsi, Aho rwatanga metero cube Ibihumbi 53 K’umunsi.

Munyatsanga Jean crisosteom N’umuturage wa Nduba yavuzeko kubona amazi nabwo atari meza byabatwaraga amafaranga Ibihumbi 100 ku kwezi ariko Ubu bakaba Bagiye kubyaza Umusaruro ayo mafaranga Bayashore mu bindi bibafitiye akamaro.

Munyatsanga Jean crisosteom N’umuturage wa Nduba


Jean crisosteom Ati. “Abana bacu iyo batasibaga ishuri bageragayo batinze kubera kujya kuvoma amazi ahantu kure, yewe bamwe babaga badafite ubwo bushobozi bwo Gutuma abakarani abana urumva nibo bajyaga kuyazana bityo ugasanga kujya kw’ishuri bije nyuma.
MusabyeMaliya liberate, n’umuturage wo mu mudugudu wa rebero Akagari Ka Gatunga, nawe avugako Ahomusabyemariya kuvoma amazi hahaha Ari kure kuburyo byatwaraga amasaha 3 yose.

MusabyeMaliya liberate, umuturage wo mu mudugudu wa rebero Akagari Ka Gatunga


MusabyeMaliya yakomeje avuga ko murugo wasangaga bibasirwa ni rwara zituruka kumwada yewe nta nuwtera imboga mu mbuga kuko amazi yo kuhira yabaga aribnayo ariko Ubu imboga tugiye guhinga hehe ni ndwara mubana Kandi nigihe twatakazaga tujya kuvoma Ubu tuzajya dukoramo ibindi biduteza imbere.

Umuyobozi mukuru wa WASAC Gisele Umuhumuza avuga ko bitari byoroshyo kurangiza kino gikorwa doreko arinawo muyoboro w’amazi wa mbere munini wubatswe na WASAC.

Gisele Umuhumuza, Umuyobozi mukuru wa WASAC


Gisele Umuhumuza Ati. “Tariki ya 8th Mutarama 2019 nibwo nyakubahwa Perezida Paul kagame hamwe na ministiri w’intebe w’ubuyapani basinye amasezerano yo gushyiramubikorwa Uyu mushinga Nubwo wari umuhango wo gusinya amasezerano gusa twe ntago ariko twabibonye ahubwo twarebaga amahirwe n’inyungu ayo masezerano agiye kutuzanira”.

Gisele Umuhumuza Akomeza avugako Nyuma yuko iki gikorwa gikomwe munkokora na COVID-19 tariki 9th Gashyantare 2021 aribwo hatangijwe igikorwa cyo kubaka kisozwa muri 2024.

Uru ruganda rwatangaga metro cube 53k ruzajya rutanga metro cube z’amazi 84k K’umunsi hakaba hateganyijweko ikigega cya ntora amazi yacyo azajya agaruka afashe n’abatuye Ku kamonyi na Runda kugira ngo ibibazo byibura ry’amazi bigabanuke.

Kubufatanye na JICA Uyu mushinga washowemo asaga miliyoni 2 z’amadorali y’amerika.
Kurubu Amazi asukuye yegerejwe abaturarwanda, mu mujyi wa Kigali ari Hejuru ya 90%.


By: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading