Nyamasheke:Kutagira ikimoteri rusange bibangamiye ibidukikije

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke baratangaza ko kutagira ikimoteri rusange bamenamo imyanda iva mungo,bibabangamira bikanangiza ibidukikije.

Umuturage witwa Nkurunziza Enock utuye mu murenge wa Kagano  Akagari ka Ninzi  Umudugudu wa  Kavune aravuga ko babangamiwe n’imyanda iboneka  mungo, bitewe nuko badafite aho bayimena mu kimoteri rusange.

Nkurunziza Enock yemeza ko babangamiwe no kutagira ikimoteri rusange

Yagize ati” Murabona ko hano hatangiye kuza umujyi bityo hari imyanda myinshi abaturage baba bafite mu ngo zabo iterwa nibyo baba bakoresheje, aho usanga twaracukuye ingarani noneho tukamenamo iyo myanda kandi ivanze harimo ibibora nibitabora. Ibibora  tugerageza kubibyazamo ifumbire tukabifumbiza  imirima , naho ibitabora byiganjemo amasashi na plasitiki ari nabyo dufiteho ikibazo cyane tukabura aho tubishyira, bamwe ugasanga banabitwika , kuko twabwiwe ko iyo bigiye mu butaka bibwangiza”.

Ntigurirwa  Slyvere  umucuruzi  ufite  ikigo cyakira  abantu  kikanabategurira  amafunguro , giherereye mu murenge wa Kagano , Akagali ka Ninzi  Umudugudu wa Gikuyu , nawe avuga ko kutagira ikimoteri rusange bibabangamiye , aho imyanda itabora ikomeza kukwirakwizwa henshi , bigatuma habaho no kuyitwika.

Ati “Uko kuyitwika , bituma izamura imyotsi inuka cyane ari nabyo bishobora kutuviramo indwara zubuhumekero , tukaba dusaba ubuyobozi bw’akarere kudushyiriraho ikimoteri rusange nk’uko mu tundi turere bimeze bitaratugiraho ingaruka”.

Ntigurirwa Slyvere umucuruzi ufite ikigo cyakira abantu

Aha agaragaza ko bitewe nububi buterwa ningaruka z’amasashi na plastiki nabyo biba byivanze mumyanda ntibibashe kubungwabungwa uko bikwiye , ubuyobozi bwatangiye kubegera no kubashishikariza kubyitwararika binyuze mubikorwa bihuza abaturage nk’umuganda ndetse n’inama zitandukanye kugirango bidakomeza kubateza ibibazo birimo no kwangiza ibidukukije.

Kuruhande rw’akarere ka Nyamasheke ,  Ntaganira Josue Michel Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko ikibazo k’ikimoteri rusange nabo kibahangayikishije kandi ko bafite gahunda yo kucyubaka  vuba bidatinze  kikazubakwa  mu murenge wa Kagano mu kagari ka Rwesero bitarenze uyu mwaka.

Yagize ati  “Abaturage tubagira inama y’uko imyanda ibora bayibyaza ifumbire naho itabora bagacukura ingarani bakayishyiramo , umunsi ikimoteri rusange kizaba cyabonetse igakusanywa ikajyanwa kumenwa aho itagira ingaruka k’ubuzima bw’abantu”.

Ntaganira Josue Michel  Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere

Avuga ko imyanda irimo ibyuma yo hari abatangiye kugenda  banyura  mu baturage bayigura bakajya kongera kuyitunganyamo ibindi bishya.

Yongeraho ko icyo kimoteri  kugitunganya bizatwara asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda , gusa bikazakorwa mu byiciro hakurikijwe  uko amafaranga azagenda aboneka kuko bizakorwa k’ubufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *