Umukino wa Rayon Sport na APR wahawe Gusifurwa n’ Ibihangange

Umusifuzi Mpuzamahanga Ishimwe Claude, umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakurikirana ruhago yo mu Rwanda, Byemejwe ko ariwe Uzasifura umukino uzahuza Rayon Sport na APR.

Ishimwe Claude, Umusifuzi Mpuzamahanga

Binyuze muri Komisiyo y’Abasifuzi mu Rwanda byemejwe yuko umukino wo kwishyura uzahuza Rayon Sport na APR kuruyu wa gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, Ishimwe Claude ko ariwe uzawusifura.

N’umukino uhuruza imbaga ya benshi dore ko usanga arinayo makipe yihariye ibikombe bya shampiyona y’U Rwanda mu Gihe kinini gitambutse, Uyu mukino ukaba uzabera kuri Kigali Pelé stadium.

Abandi basifuzi Bahawe gusifura uyu mukino harimo Ishimwe Didier uzaba ari umwungiriza wa mbere, Ndayisaba Said uzaba ari umwungiriza wa Kabiri na Twagirumukiza Abdul-Karim uzaba ari umusifuzi wa Kane.

Azaba Arumunsi wa 24 wa shampiyona Aho kurutonde APR iyoboye naho Rayon sport ikaza kumwanya wa kabiri.
Rayon gutsinda uyu mukino byayifasha kwegera APR kuko Isankaho yayisize amanota menshi agera Ku 10, bityo rero bikaba byayongerera amahirwe yo kugaruka mu murongo wo kuba batwara shampiyona 2023-24.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *