Ibintu 10 Bikwiye Gutuma Urya Tungurusumu Buri Munsi

Waruziko Tungurusumu igira akamaro kanini mukuringa indwara zitandukanye.

Tungurusumu benshi bayikoresha nk’ikirungo mu gihe bari gutunganya amafunguro atandukanye.

Benshi usanga amafunguro yabo bakunze kuyategura arimo tungurusumu mu buryo bwo kuyojyerera uburyohe no kuyahumuza neza gusa ariko ntibaba baziko bari no kurya umuti ndetse n’intungamuribi nyinshi ziyigize.

Abahanga bavugako tungurusumu imaze imyaka myinshi ikoreshwa nk’umuti hakaba hari n’ibihugu bo bayirya ari mbisi nku buhinde ndetse na misiri.

Tungurusumu ifite akamaro gakomeye cyane kuko uyikoresha bimuha ubudahangarwa bw’umubiri ndetse bigafasha umubiri gukumira indwara mbere yuko zizahaza ingingo z’umubiri.

Tungurusumu irinda umuntu uyirya virusi y’ibicurane ikunze kwibasira abantu mu gihe cyubukonje ikazahaza abatari bacye ndetse bamwe bakananirwa no gukora, bityo rero umuntu urya tungurusumu ntago azahazwa niyi virusi.

Tungurusumu ishobora kugabanya isukari mu maraso cyane cyane kubantu barwaye ndwara ya diyabete yubwoko bwa kabiri iyi ndwara izahaza abatari bacye iterwa nokuba igipimo cy’isukari cyazamutse, sibyo gusa kandi tungurusumu izwiho no  kugabanya ndetse igashyira ku murongo umuvuduko ukabije cyane w’amaraso.

Tungurusumu ikora cyane mugihe cyigogora ndetse kubantu bakunda kujyira ikibazo cya constipation ikababera umuti.

nimba ujyira ikibazo cya constipation abahanga bavugako kurya tungurusumu bizagufasha kutojyera kugira constipation.

 Tungurusumu ni nziza cyane mukurinda amaraso koyakwimfundika ibyo bika kurinda kurwara zimwe mundwara nka stroke ndetse niz’umutima kuko umuntu urya tungurusumu imyorohereza imitsi mugukwirakwiza amaraso mu mubiri.

Tungurusumu kandi ni nziza cyane mukugabanya ibinure byo m’ubwoko bwa koresitorali bishobora gupfukirana umutima no kubuza imitsi itwara amaraso uko bikwiye.

Tungurusumu ni nziza kubana bakiri bato b’imyaka 6 kuko bakunze guhura n’indwara ziterwa nubukonje iyo afashe tungurusumu mbisi mu gihe afungura bimurinda kuzahazawa nazo.

Impugucye zivugako kurya tungurusumu mbisi aribyo byiza kurushaho gusa no kuyiteka nabyo ni byiza ku bantu badakunda guhecyenya imbisi bitewe nuko umuhumuro wayo utagushira mukanywa, Gusa nanone ntago byemewe kurenza 2 mu gihe urimo gufungura.

Nubwo tungurusumu ari nziza ariko hari abatemerewe kuyirya urugero nk’ Abana bato bari munsi yimyaka 2, Umugore utwite, umubyeyi Wonsan,, umuntu urwaye ibisebe ndetse n’urwaye igifu.

Yanditswe na Diane Uwanyirigira

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *