Umugore wo mu Burusiya ‘yariwe n’ingurube’ kugeza apfuye nyuma yo kwitura hasi

Ibitangazamakuru byo mu Burusiya bitangaza ko umugore w’imyaka 56 y’amavuko yariwe n’ingurube nyuma yo kugwa mu kiraro cyazo.

Amaze kujya hanze agiye kugaburira aya matungo ahitwa Udmurtia, rwagati mu Burusiya, amakuru avuga ko uyu mworozikazi yaba yaguye igihumure akitura hasi cyangwa akaba yafashwe n’indwara y’igicuri.

Umugabo we ni we waje kubona umurambo we. Amakuru avuga ko yazize gutakaza amaraso.

Urwuri rwabo ruri mu cyaro cyo mu karere ka Malopurginsky, mu burasirazuba bw’umujyi wa Kazan.

Amakuru yo mu bitangazamakuru byaho avuga ko umugabo we yari yagiye kuryama kare kuko yumvaga arwaye.

Nuko amaze kwicura agasanga umugore we batari kumwe, yaje kugwa ku murambo we uri mu kiraro.

Amakuru avuga ko hatangijwe iperereza ku byabaye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *