Ingendo Kigali-Nyagasambu-Ruyenzi-Nyamata ziremewe – RURA

Nubwo amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 avuga ko nta ngendo zemewe hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara, uduce tumwe twa Rwamagana na Bugesera mu Burasirazuba, ndetse na Kamonyi mu Majyepfo twashyizwe muri Kigali mu bijyanye n’ingendo.

Kujya i Nyagasambu, Ruyenzi na Nyamata uvuye i Kigali biremewe
Kujya i Nyagasambu, Ruyenzi na Nyamata uvuye i Kigali biremewe

Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yatangarije Kigali Today ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko hari abakozi benshi bakorera muri Kigali bagataha mu nkengero zayo.

Yagize ati “Uvuye i Rwamagana turabara ko guhera i Nyagasambu ari muri Kigali, uvuye mu Bugesera umujyi wa Nyamata na wo turawubarira muri Kigali, uvuye mu Majyepfo hariya ku Ruyenzi na ho turahabarira muri Kigali”.

Umuyobozi wa RURA avuga ko iki cyemezo bagifatiye mu nama bakoranye n’inzego zitandukanye zirimo abashinzwe umutekano, akaba ngo nta kindi yavuga kirenze icyo kubasaba gukumirira abinjira muri Kigali hirya y’utwo duce.

Mu bindi byemezo RURA yaraye ifashe mbere yo koroshya gahunda ya ‘guma mu rugo’ no gutangira imirimo kuri uyu wa mbere, hari icyemezo cyo kugabanya ibiciro bya lisansi kuva kuri 1088 frw kugera 965 frw, mazutu kuva kuri 1073 frw kugera kuri 925 frw.

RURA yahise izamura igiciro cy’ingendo hagati mu Mujyi wa Kigali kuva ku mafaranga 22 frw kugera ku mafaranga 31.8 kuri buri kilometero imwe, ku buryo ahantu hagendwaga ku mafaranga 216 frw ubu yageze ku mafaranga 313.

RURA kandi yazamuye igiciro cy’ingendo mu ntara kuva ku mafaranga 21 ku kilometero kugera ku mafaranga 30.8 ku kilometero kimwe.

Ku rundi ruhande, abatwara abagenzi nk’uko babisabwa kandi babyemera, bagomba gutwara abantu bake bashoboka mu modoka mu rwego rwo kwirinda kwegerana.

Umuyobozi ushinzwe iby’ingendo mu kigo ‘Jali Transport’ cyitwaga RFTC, Bazirasa Didace, yagize ati “Coaster yatwaraga abantu 29 iratwara abantu 15 kugira ngo twubahirize intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi”.

Ati “Iyi ntera ni yo buri muntu wese ujya ku murongo agomba gusiga hagati ye n’undi, kandi buri wese agomba kuba afite agapfukamunwa”.

Amabwiriza ya Guverinoma akomeza asaba abantu ko ahabera ibikorwa rusange hose abantu bagomba kuhinjira babanje gukaraba intoki, kandi bakitabira kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda gukoranaho cyangwa guhererekanya amafaranga mu ntoki.

 

Src:Kigali.today

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *