Iran yasabye INTERPOL kubafasha guta muri yombi perezida Trump

Igihugu cya Iran cyashyize hanze impapuro mpuzamahanga zisaba itabwa muri yombi rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kubera ibyaha kimushinja byo kugira uruhare mu gitero cyahitanye umusirikare wacyo I Baghdad.

Iran yasabye Interpol kubafasha guta muri yombi Perezida Trump n’abandi bakoranye kugira ngo bagabe igitero cyahitanye General Qassem Soleimani muri Mutarama uyu mwaka.

Umushinjacyaha wo muri Iran witwa Ali Alqasimehr yatangaje kuri uyu wa Mbere ko perezida Trump yafatanyije n’abanya Iran 30 mu kwica Gen.Soleimani ariyo mpamvu bakwiriye gutabwa muri yombi bakabiryozwa.

Ibiro ntaramakuru ISNA byavuze ko Trump n’aba bandi bashinjwa ibyaha byubwicanyi no gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Alqasimehr ntiyigeze avuga andi mazina y’abantu bakoranye na Trump ariko yemeje ko igihugu cye kizakomeza gukurikirana uyu perezida wa 45 wa USA na nyuma yo kurangiza manda ye.

Interpol ifite ibiro mu mujyi wa Lyon mu Bufaransa,ntacyo iratangaza kuri ubwo busabe bwa Iran bwo guta muri yombi umwe mu bategetsi barindwa cyane ndetse banafite ubudahangarwa bukomeye.

Alqasimehr yasabye ko Trump na bagenzi be bashyirwa ku rutonde rw’abashakishwa cyane bashyirwa ku rutonde rutukura ruzwi nk’urw’aba ruharwa.

Ubusanzwe uwashyize kuri urwo rutonde rutukura’ aba agomba gufatwa n’igihugu aherereyemo, nubwo atari itegeko ko igihugu kibikora. Icyakora bituma uwashyizwe ku rutonde atangira kwigengesera mu gukora ingendo mpuzamahanga nkuko Aljazeera ibitangaza.

Iyo Interpol yakiriye ubusabe bw’igihugu, ibiganiraho igafata umwanzuro niba ari ngombwa kubimenyesha ibindi bihugu binyamuryango cyangwa niba atari ngombwa.
Aljazeera yatangaje ko bigoye ngo Interpol yemere ubusabe bwa Iran kuko amahame igenderaho atayemerera kwivanga mu bibazo bya Politiki.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *