Umugore ufite ‘ibimenyetso bisa n’ibya Ebola’ yashyizwe mu kato muri Kenya

Umuntu umwe w’umugore yashyizwe mu kato mu bitaro bya Kericho biri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Kenya kubera ibimenyetso afite by’uburwayi.

Uyu murwayi biravugwa ko afite ibimenyetso nk’iby’indwara ya Ebola. Yahise ashyirwa mu kato ku bitaro kuri iki cyumweru.

Abashinzwe ubuzima bavuga ko yahindaga umuriro, arwaye umutwe, ababara mu ngingo, akorora ndetse anaruka. Mbere yabanje gupimwa malaria ku kigo nderabuzima, ariko akomeza kumererwa nabi.

Yongeye gusuzumwa malaria irabura, ari bwo abaganga “byo gukenga” bamwohereje ku bitaro bikuru byo mu karere ka Kericho, bifite icyumba cy’akato. Nyuma yaje kugira ikibazo cyo gucibwamo, ariko ubu amakuru avuga ko cyo kirikoroha.

Abashinzwe ubuzima mu karere ka Kericho batangaje kuri uyu wa mbere ko uyu mugore aheruka kujya mu gace ka Malaba hafi y’umupaka na Uganda.

Kugeza ubu indwara ya Ebola ntiravugwa muri aka gace k’umupaka wa Malaba hafi ya Uganda. Iyi ndwara yavuzwe mu gice cy’uburengerazuba bwa Uganda nubwo ubu nta murwayi wayo ugihari.

Uyu mugore yafashwe ibizamini by’amaraso ngo apimwe, bikaba byitezwe ko ibisubizo biboneka hagati y’amasaha 12 na 24 ari imbere.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’agace ka Kericho rivuga ko ubu hafashwe ingamba ngo hatabaho gukoranaho k’uyu murwayi hamwe n’abandi bari kwa muganga ndetse n’abakozi.

Kuva Ebola yakwaduka ntabwo iragera muri Kenya.

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kuva yakongera kuhaduka  ku nshuro ya 10 mu mateka mu kwezi kwa munani umwaka ushize, imaze guhitana abantu barenga 1400.

Muri Uganda, mu cyumweru gishize yishe umwana umwe ndetse na nyirakuru hamwe n’abandi bantu babiri bo mu muryango wabo yishe babasubije muri Kongo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *