Abana bo muri Afurika y’Epfo mu rugendo berekeza mu Misiri mu ndege bikoreye

Indege yakozwe n’urubyiruko rwo muri Afurika y’Epfo yatangiye kugeragezwa mu rugendo rwayo rwa mbere rwavuye mu Mujyi wa Cape Town ruzasorezwa i Cairo mu Misiri.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Sling 4 izagenda ibilometero 12 000 mu gihe cy’ibyumweru bitandatu.

Ku ikubitiro urugendo rwayo rwa mbere rwahagarariye mu Mujyi wa Luderitz muri Namibia aho yageze mu mahoro.

Sling 4 ifite ibyicaro bine, yakozwe n’abanyeshuri 20, bose bari munsi y’imyaka 20 baturutse mu bice bitandukanye muri Afurika y’Epfo.

Umwe mu bapilote bayo witwa Megan Werner w’imyaka 17 yavuze ko intego yabo ari ukwerekana ko no muri Afurika hari byinshi bishoboka.

Yagize ati “Intego yacu ni ukwereka Afurika yose ko ikintu cyose gishoboka iyo wagishyize ho ubwenge bwawe bwose.”

Aba banyeshuri bakoze iyo ndege mu byumweru bitatu bifashishije ibikoresho baguze muri kompanyi imwe yo muri Afurika y’Epfo.

Undi munyeshuri witwa Agnes Keamogetswe Seemela w’imyaka 15 wagenze muri iyi ndege kuva mu mujyi wa Johannesburg kugera Cape Town yavuze ko atarizera ko ari bo bakoze iyo ndege yishimira bihebuje.

Yagize ati “Iyo ndebye iyi ndege, numva mfite ishema rikomeye cyane. Sindizera ibyo twakoze. Nyifata nk’umwana wanjye nishimira cyane.’’

“Nagize uruhare mu gukora igice cyo hagati cy’iyi ndege n’amababa yayo.”

Uyu mwana w’umukobwa ngo yumva ko kuba barabashije gukora iyi ndege, bizatera abandi ishyaka no gutinyuka.

Yagize ati “Mbere abo duturanye baratangaraga iyo nababwiraga ko nagize uruhare mu gukora indege izava Cape town ikagera Cairo, ariko ubu bose bafite ishema nanjye.”

Megan Werner w’imyaka 17 ni we watangije uyu mushinga wiswe U-Dream Global, aho abanyeshuri barenga 1,000 bari basabye kuwugiramo uruhare.

Uyu mukobwa n’abandi bagenzi be batandatu baje no kubona impushya zo gutwara indege binyuze muri uwo mushinga, bakaba ari nabo bazatwara iyi ndege kuva Cape Town kugera Cairo.

DesWerner, ni se w’uyu mwana w’umukobwa na we asanzwe ari pilote w’indege zitwara abagenzi, yavuze ko gukora iyi ndege byatwara nibura amasaha 3,000 angana n’iminsi 125.

Yagize ati “Ugabanyije icyo gihe mu bana 20 bahagarikiwe, byafata ibyumweru bitatu. Moteri yayo n’ibikoresho by’itumanaho byashyizwemo n’abahanga mu gukora indege ariko ibindi byose byakozwe n’aba bana.”

Iyi ndege ifite ubushobozi bwo kumara amasaha atandatu n’igice mu kirere. Mu rugendo izakora izanyura mu bihugu bitandukanye birimo Zimbabwe, Malawi, Tanzania, Kenya, Ethiopia na Eritrea mbere y’uko igera Cairo mu Misiri.

Mu rugendo rwo gusubira muri Afurika y’Epfo, izanyura mu nzira itandukanye n’iyakoreshejwe mbere kuko izaca muri Uganda, u Rwanda, Zambia na Botswana.

Iyi ndege izaherekezwa n’itwarwa n’abapilote babigize umwuga, batangaje ko bateganya kuzagenda baganira n’abandi banyeshuri bo mu bihugu byose bazahagararamo.

Megan Werner yavuze ko bashimishijwe n’uko abantu bakozwe ku mitima n’indege bakoze.

 

Indege yakorewe muri Afurika y’Epfo yatangiye urugendo rw’ibilometero 12 000 ruzanyura no mu Rwanda

 

Abapilote barimo Hendrik Coetzer, Megan Werner na Agnes Seemela ni bo bayoboye indege

 

Ikarita igaragaza aho indege izahagarara hose mu rugendo izakora ruva muri Afurika y’Epfo kugera mu Misiri

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *