Omar al-Bashir yagaragaye mu ruhame bwa mbere kuva yahirikwa ku butegetsi muri Sudani

Omar al-Bashir wahoze ari Perezida wa Sudani yagaragaye mu ruhame ku nshuro ya mbere kuva yahirikwa ku butegetsi n’igisirikare ku gitutu cy’abigaragambya ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa kane uyu mwaka.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru, Bwana Bashir yatwawe mu modoka avanwa muri gereza yo mu murwa mukuru Khartoum, ajyanwa ku biro by’umushinjacyaha aho yasomewe ibirego bya ruswa ashinjwa.

Akikijwe n’abashinzwe umutekano, Bwana Bashir w’imyaka 75 y’amavuko yari yambaye ikanzu gakondo y’ibara ry’umweru ndetse n’umwitandiro wa kisilamu mu mutwe.

Bwana Bashir yahiritswe ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo yari imaze amezi.

Abashinjacyaha bavuga ko akayabo k’amafaranga y’amahanga yasanzwe mu mifuka y’ibinyampeke mu rugo rwe nyuma yaho ahirikiwe ku butegetsi yari amazeho hafi imyaka 30.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru, uyu wahoze ari Perezida yatambukanye imbaduko ava mu modoka yinjira mu biro by’umushinjacyaha, amwenyura kandi aganira n’abarinzi, ariko nyuma y’iminota agaruka yijimye mu maso, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Bwana Bashir anashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), ashinjwa ibyaha byo mu ntambara n’ibyibasira inyoko-muntu mu karere ka Darfour mu burengerazuba bw’igihugu – ibirego ahakana.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *