Uganda yirukanye ku butaka bwayo abanyamakuru babiri bo muri Canada

Guverinoma ya Uganda yirukanye ku butaka bwayo abanyamakuru babiri bo muri Canada bakorera televiziyo yo muri iki gihugu izwi nka Canada Broadcasting Corporation (CBC), bavuga ko biri mu mugambi wa Leta y’iki gihugu wo gukumira abashaka kugenzura amatora azaba muri Mutarama.

Abanyamakuru birukanywe ku butaka bw’iki gihugu ni Lily Martin na J F Bisson.

Margaret Evans ukorana n’aba banyamakuru, abinyujije kuri Twitter yavuze ko aba bagenzi be babanje gufungirwa muri Uganda mbere y’uko ku wa Gatanu burizwa indege ibakura muri iki gihugu.

Yagize ati “Guverinoma ya Uganda yatangiye gukumira abagenzura amatora yo muri Mutarama baturutse hanze. Twirukanywe ku wa Gatanu nubwo twari dufite ibyangombwa byemewe by’itangazamakuru.”

Uyu mugore ubutumwa bwe yabuherekesheje ifoto ya bagenzi be babiri avuga ko babanje gufungwa amasaha 10 mbere y’uko bashyirwa mu ndege ibasubiza iwabo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, na we abinyujije kuri Twitter yahise avuga ko iki gihugu gifite uburenganzira bwo kwakira abanyamahanga barimo n’abanyamakuru.

Ati “Ese mu byukuri dukeneye ko mugenzura uburyo amatora yacu akorwa kugira ngo afatwe nk’ayanyuze mu mucyo? Uganda ifite ububasha bwose ku kwemera kwakira abanyamahanga barimo n’abanyamakuru. Ukomeze ugubwe neza aho uherereye.”

Aba banyamakuru bari bamaze igihe muri Uganda aho bagiye batara amakuru atandukanye ajyanye n’ukwiyamamaza kw’abakandida biyamamariza kuyobora iki gihugu, gusa yaba guverinoma ya Uganda n’igitangazamakuru bakorera nta n’umwe uratangaza impamvu yatumye birukanwa ku butaka bw’iki gihugu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *