Tanzania yakumiriye amashilingi ya Kenya n’ivunjishwa ryayo

Ubuyobozi bw’Igihugu cya Tanzania bahagaritse ivunjisha ry’amashilingi ya Kenya muri iki gihugu, ndetse no kongera kwinjiza ishilingi rya Kenya muri Tanzania.

Bikurikiye ishyirwaho ry’inoti nshya z’amashilingi ya Kenya ubutegetsi bw’iki gihugu bwavuze ko zigamije kurwanya ihererekanya ry’inoti zitemewe muri Kenya.

Mu ibaruwa, urwego rugenzura amabanki muri Tanzania rwamenyesheje ibigo byose by’imari mu gihugu ko Banki nkuru ya Kenya yabamenyesheje ko yasohoye inoti nshya.

Ibi bikaba byatumye Banki ya Tanzania isohora itegeko rihagarika ivunjisha ry’amashiringi yabo ku mashilingi ya Kenya.

Ibi bivuze ko umuntu wese uri muri Tanzania ufite inoti za Kenya zicyuye igihe agomba kuzijyana muri Kenya kuzihinduza kuko ubu ntaho yazivunjisha muri Tanzania.

Hashize igihe haba ibibazo mu bucuruzi hagati ya Tanzania na Kenya.

Mu cyumweru gishize Banki nkuru ya Kenya yatangaje inoti nshya z’amashilingi yayo inavuga ko ivanye ku isoko inoti z’amashilingi 1,000.

Bamwe mu baturage muri Tanzania bavuga ko abantu benshi bakeneye kumenya uyu mwanzuro wa Tanzania kuko abatari buwumenye bafite inoti za Kenya bahomba.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *