CultureHEALTHibidukikijeImyidagaduroUncategorized

Kubungabunga ibidukikije: Abagore bo mu Kinigi batejwe imbere n’ubudozi bw’uduseke basezera ku guhiga inyamaswa

Musanze: Abagore bo mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, bavuga ko Ubudozi  bw’uduseke bwabahinduriye ubuzima, bubakura mu bikorwa byangiza ibidukikije birimo guhiga inyamaswa zo mu gasozi no kwangiza amashyamba. Bashimira Leta y’u Rwanda yabakanguriye kwishyira hamwe mu makoperative no kwihangira imirimo ibateza imbere, ubu bakaba batunga imiryango yabo mu buryo burambye.

Mu myaka yashize, bamwe mu batuye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bavugaga ko ubukene bwatumaga bajya mu mashyamba guhiga inyamaswa bakoresheje imitego cyangwa bagatema ibiti kugira ngo babone ibyo gufunga  imiryango yabo. Icyakora, gahunda zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere imibereho y’abaturage  byatumye benshi bahindura imyumvire.

Mukandayisenga Claudine, umwe mu bagore bibumbiye mu itsinda rikora ubudozi  bw’uduseke, avuga ko kwiga uyu mwuga byamuhesheje icyizere cyo kubona amafaranga atavuye mu bikorwa byangiza ibidukikije.

Ati: “Mbere twabaga twumva ko ubuzima bushobora guturuka gusa ku byo twavanaga mu ishyamba. Hari abajyaga guhiga inyamaswa, abandi bagatema ibiti. Nyuma yo gukangurirwa kwishyira hamwe no kwiga kudoda uduseke, twabonye ko dushobora kwiteza imbere tudahungabanyije ibidukikije. Ubu mbasha kwishyurira abana amashuri no kwita ku rugo nkiri mu mwuga nkunda.”

Mukamana Béatrice na we avuga ko ubudozi bw’uduseke bwatumye abagore bagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’ingo zabo, ndetse bubaha icyizere cyo kwigira.

Yagize ati: “Iyo turi kudoda uduseke, tuba tuzi ko turi kubaka ejo hazaza h’abana bacu. Ibikorwa byacu bigurwa n’abakerarugendo ndetse n’abacuruzi batandukanye. Amafaranga twinjiza adufasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kugura ibikoresho by’ishuri no kwizigamira. Nta n’umwe muri twe wakongera gutekereza gusubira guhiga inyamaswa.”

Abaturage bavuga ko kuba batuye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bibibutsa buri gihe ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari inshingano za buri wese. Bemeza ko inyamaswa n’amashyamba bifitiye igihugu akamaro kanini binyuze mu bukerarugendo, bityo ko kubirengera na bo bibagirira akamaro.

Niyonzima Jean Claude, wahoze ajya guhiga inyamaswa mu ishyamba, avuga ko yahagaritse burundu icyo gikorwa nyuma yo gusobanurirwa ingaruka  mbi zokwangiza ibidukikije no ku iterambere ry’igihugu.

Yagize Atii: “Nari nsanzwe ntega imitego mu ishyamba nshaka inyamaswa. Icyo gihe numvaga ari bwo buryo bwonyine bwo kubona amafaranga. Ariko nyuma yo guhugurwa nasobanukiwe ko twangizaga umutungo  y’igihugu cyubakiyeho ubukerarugendo. Narabiretse, ubu nkora ibikorwa by’ubukorikori hamwe n’umuryango wanjye kandi mbona inyungu zirenze izo nabonaga nkiri umuhigi.”

Abagore bo mu Kinigi bavuga ko kwishyira hamwe byaborohereje kubona amahugurwa, guhanahana ubumenyi no gushaka amasoko y’ibyo bakora. Bongeraho ko kuba bakorera hamwe byabongereye ubushobozi bwo kuzigama no guteganya ejo hazaza h’imiryango yabo.

Abaturage bavuga kandi ko ubudozi bw’uduseke bufite uruhare mu kubungabunga umuco nyarwanda, kuko ibicuruzwa byabo bikundwa n’abasura igihugu, cyane cyane ba mukerarugendo basura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

By: Florence Uwamaliya 

Loading