Rubavu: Abagabo batatu bafatiwe mu cyuho babaga inka bibye

Abashumba batatu bo mu Karere ka Rubavu batawe muri yombi bashinjwa kwiba inka y’uwitwa Kariwabo Japhet, ubuyobozi bubatesha batararangiza kuyibaga.

Abo bashumba bafatiwe mu Kagali ka Bisizi mu Murenge wa Nyakiriba, ni umusore w’imyaka 19 wari umushumba wa Kariwabo, umusore w’imyaka 24 n’undi wa 20.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Bosco Tuyishime, yavuze ko ubwo bujura bwari bumaze iminsi bucitse ariko ubu bagiye gukaza umutekano.

Ati “Bariya bagabo bafashwe barimo kuyibaga, ni ibintu byari bimaze amazi atanu byaracitse ubu tukaba tugiye kongera gukaza umutekano, naho aba bafashwe twabashyikirije sitasiyo ya RIB ya Kanzenze.’’

Aka karere kakunze kuvugwamo ubujura bw’inka ku buryo ibarura ryakozwe n’intara y’Iburengerazuba, bwagaragaje ko mu myaka 12 ishize Rubavu iza imbere mu nka zo muri gahunda ya Girinka zibwe, kuko mu nka 233 zibwe, 134 zibiwe i Rubavu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *