Amerika iremeza ko itazivanga muri Politike ya Isirayeli

Umunyamabanga  wa leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga , Mike Pompeo arateganya  urugendo muri Isirayeli mbere y’amatora yo mu kwezi kwa kane taliki ya cyenda, ariko yemeza ko atazivanga muri politike y’icyo gihugu, nkuko byatangajwe ejo kuwa kabiri.

Ku wa mbere nibwo Pompeo yatangaje  ko ateganya uruzinduko muri  Libani, Isirayeli na Koweit mu cyumweru gitaha , ariko nta taliki yatangajwe , gusa biteganijwe ko bizaba  mbere y’amatora muri Isirayeli nkuko amakuru aturuka mu bunyamabanga abivuga.

Minisitiri w’intebe  wa Isirayeli Benjamin Netanyahu, ucuditse cyane na leta ya Donald Trump, ari mu rugamba rukomeye rwa politike rushobora kumugiraho  ingaruka mu matora mu gihe arimo gukurikiranwaho   ibyaha bya ruswa no kunyereza.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *