Dr Rev Ndakekwa, Arasaba kudaheza Abana Bafite Ubumuga bwo mu mutwe.’’

Arasaba  kudaheza Abana Bafite Ubumuga bwo mu mutwe .’’Dr Rev Ndakekwa.’’

 

Bimwe mu bigo by’amashuri by’abafite ubumuga bwo mu mutwe barashishikariza ababyeyi bafite abana bafite ubwo bumuga kujya bajyana abana babo ku ishuri kuko hari byinshi bahakura bibafasha.

Ubwo Ikinyamakuru imenanews cyasuraga ikigo cy’amashuri cya “Ecole Primaire Amizero”, ni ishuri rifasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bababwiye ko kuba umwana yavukana ubumuga bwo mu mutwe bitavuze ko ntacyo ashoboye. 

Uwimanimpaye Tharcie,  ni umwe mu bafite ubumuga wize kuri iryo shuri,  ufite  imyaka 17,  akaba yiga umwuga w’ubudozi, avuga ko hari byinshi amaze kumenya. Ati “ ntaraza kwiga nabaga mu rugo gusa, nta mashuri yandi nize ariko kuva naza aha maze kumenya   kuyobora  imashini  idoda, kandi numva nzamenya no kudoda imyenda itandukanye”.

Umwe mu babyeyi baharerera twahasanze,   avuga ko  ashimira  ubuyobozi  bw’itorero bwashyizeho iri shuri kuko ribafitiye runini. Yagize ati “ iri shuri ntacyo waringanya, badufasha   mu kwishyurira abana   amashuri no kubaha  ifunguro ryaburi munsi uko baje kwiga”. 

Bitati Zedéchias ni Umwarimu ubafasha  umunsi ku munsi agize Ati.”nigisha   abana  32 bakiri  bato, nagakwiye kwigisha nibura abana bagera kuri 6 gusa kuko kwigisha abana nkaba biravuna, biba bisaba ko umwe umufataho akanya gahagije.”

Bitati Zedéchias ni Umwarimu ubafasha  umunsi ku munsi

Akomeza avuga Ati” n’ ubwo baba ari benshi ariko agerageza kubigisha neza. Ati “Banzanira abana  batavuga batazi gufata ni karamu, ndabatereta  mpaka    bakagira  icyo bamenya  kubushobozi bwabo   kuko harimo n’abamaze  kumenya ku gusoma no kwandika ababimenye babohereza  mu mashuri ya Leta, ndetse nabamaze, kumenya kudoda neza  bakabagurira ibikoresho, bitewe n’umushinga  baberetse,   

Ecole Primaire  Amizero n’ikigo cya  Methodiste Libre  gikorera  i Gikondo  mu Karere ka Kicukiro, kikaba cyaratangiye mu mwaka wa1987, Rev,Dr.Ndakekwa Eraste  ni umuyobozi wacyo kuva 2011 Aho yaravuye kwiga muri Kenya, ibijyanye n’ibibazo byo mu mutwe, avuga ko ubu bafite abana 53. Yagize ati “abiga buri munsi ni 32, abandi tubasanga mu ngo  n’abarimu 4.’’

Akomeza avuga ko ari akazi kagoye ko ariko atari byiza ko ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe babagumisha mu rugo. Ati « hari ababyeyi banga kuzana abana babo kuko baba bumva ko ntacyo bamara. Turasaba kubatuzanira kuko niwo muhamagaro wacu hari byinshi bahungukira kandi nabo bishimira guhura n’abandi. »

Uyu muyobozi avuga ko imbogamizi bahura nazo ni uko bafite ubushobozi bucye bwo kubona abarimu bahagije kuko bigisha mu byiciro bitatu. Ati “ turavunika cyane kuko abana biga mubyiciro bitatu aho usanga umwarimu umwe abafite abanyeshuri  benshi  kandi no kubakurikirana bigoye, ikindi ntabikoresho dufite bijyanye n’ubumenyi bwabo. Na Minisiteri y’uburezi iyo tuyatse ibikoresho baduha ibitabo nkibyo abandi bakoresha  bo mu kiciro cy’ ‘umwaka 1-3.”

Umunyamabanga  Nshingwabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, avuga ko  abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abo bafatwa nka bandi bafite ubumuga bw’izindi ngingo. Ati “ nk’uko abafite ubumuga bw’ingingo bashakirwa ibibafasha n’abandi bagombye gufashwa mu buryo bwabo iki kibazo nacyo bari gukora uko bashoboye ngo ibikoresho byabo biboneke babone imfashanyigisho zibagenewe.”

Amashuri y’abana

Yakomeje   asaba  ababyeyi bafite abana   bafite ubumuga  bwo mu mutwe, kubaha urukundo rurushijeho ndetse n’umwanya  urushijeho   wo  kubitaho    bakabasha kuzana  abana  babo mu mashuri  bakabaha   ubumenyi  bwisumbuyeho. 

Yongeyeho ko kandi akangurire n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze ko bakora ubukangurambaga mu bice bayoboye kuko  babifitiye ubushobozi  nkabo dukunze kwita ba mudugudu ndetse n’abo Isibo

Mudacogora Ernest ,Umutwarasibo wo mu mudugudu w’ Itsinzi nawe yavuze ko abana  bo  Mudugudu  wabo iyo  bamenye amakuru  ko  hari abana  bavukanye ubumuga umbwaribwo bwose ko bihutira kujya kubabarura bakabimenyesha ubuyobozi kugirango bamenye ikiciro runaka bababaruramo.

Aho  ikinyamakuru Imena cyashatse kumenya  uko abaturage batuye mu kagari ki Ntsinzi  batanga amakuru  kubashinzwe  kuyatangaza    bakorera Mu kagari kabo  aho uwushinzwe Amakuru yagize Ati’’. Nitwa Alphonsine Uwase nkaba ntuye muri Aka Kagari   nkaba nshinzwe Amakuru  iyo menye Umubyeyi Utwite ndamukurikirana Mpaka Abyaye nkamenyako abyaye Umwana  muzima.’’

Yongeyeho ko amenya ibitsina by’ Abana akabashyira mu  gitabo  kugirango  ajye akurikirana abavutse  bafite ibibazo kugirango  bakurikiranwe  ninzego z’ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ki Ntsinzi  Bwana Ereneste  Muvunyi  yatangarije itangazamakuru ku murongo wa telefone  Agira Ati.’’ Iyo tumenye abana bari mu Kagarii dukora ibarura rusange tukamenya abafite ubumuga nabandi basanzwe tukamenya uburyo bafashwa mu byiciro.’’

Yakomeje agaragaza ko abafite ubumuga bo mukagari   kabo bitambwaho aho babona  uburyo bwo kujyanwa ku mashuri y’incuke kugeza bageze mu y’isumbuye.

Nyirakaneza Zena ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kimisagara yabwiye ikinyamakuru Imena agira Ati.”Twandika abana bakivuka ndetse tukanandukura mu gitabo abamaze gupfa.”

yongeyeho ko niyo babazaniye raporo ivuye mu midugudu yo gufasha abana bishoboye usanga bazanye cyane abafite ubumuga bwingingo nabo bagashakirwa ibyiciro kugirango bafashwe kuko nabo ari abantu nkabandi yakomeje agaragaza impungenge ababyeyi bagira iyo bamaze kumenya ko umwana avukanye ubu muga bamwe banga ku mwandikisha mwiranga mimerere kugirano batazavaho baba ka umunani kandi ngo ntacyo babashije,

yakomeje agaragaza ko bari gukora ubukangurambaga mu miryango kuri ubu bakaba bamaze kwandika 42% bafite ubumuga mu murenge wabo batari baranditswe.

Ibikandi bikaba bigaragara mw’itegeko mboneza mubano w’abashakanye aho buriwese agomba kwita ku burenganzira bw’umwana .

ITEGEKO N° 001/2020 RYO KU WA 02/02/2020 RIHINDURA …

http://citizenshiprightsafrica.org › 2020/02 › Rwa…

PDF

02/02/2020 RIHINDURA ITEGEKO N°. 32/2016 RYO KU WA 28/08/2016. RIGENGA ABANTU N’UMURYANGO. ISHAKIRO. Ingingo ya mbere: Umwanditsi w’irangamimerere.

25 pages

‘inshinjabyaha – Judiciary of Rwanda

https://www.judiciary.gov.rw › tx_publications

PDF

nk’uko amategeko atandukanye arengera umwana abiteganya … itegeko rirengera abana nº 54/2011 ryo kuwa 14/12/2011ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo.

5 pages

Environ 17 700 résultats (0,32 secondes) 

Résultats de recherche

itegeko n° 01/2007 ryo kuwa – NCPD Rwanda

https://www.ncpd.gov.rw › fileadmin › Laws › La…

PDF

20 janv. 2007 — Iteka rya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze rigena uko abafite ubumuga bashyirwa mu byiciro shingiro hakurikijwe ubumuga bwabo.

15 pages

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *