U Rwanda rwiyemeje kutagira icyo rwongera gukorana na HRW
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, avuga ko u Rwanda rwiyemeje kureka umuryango wa Human Rights Watch ugakomeza gukora ibyo ukora ariko ntihagire indi mishyikirano ugirana n’igihugu.
Ibi Minisitiri Johnson Busingye yabibwiye itangazamakuru kuri uyu wa 25 Mata 2017, ubwo yavugaga aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro 50 irebana n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu Loni yasabye u Rwanda kubahiriza.
Minisitiri Busingye yavuze ko iki ari cyo cyemezo cyiza u Rwanda rwabonye cyo gufatira uyu muryango, kuko gukomeza kugirana imishyikirano nawo babonye ntacyo bitanga.
Yagize ati “Kimwe mu byo dusa n’aho twiyemeje ni uko uwo muryango gukomeza kugirana nawo imishyikirano ntacyo bitwungura, ntacyo bitumarira; byaba byiza tuwihoreye ugakora ibyo ushaka. Ntabwo ari twebwe dufite amakaramu yawo, ntabwo ari twebwe dufite impapuro zawo. Icyo twebwe twirinda ni ukuwusubiza. Ntabwo rero twifuza kujya dusubizanya nawo.”
Yongeraho ati “Kugeza ubu ngubu, magingo aya ngaya, twasanze ntacyo udufasha, ntacyo utwungura, ntacyo urengeraho abanyarwanda.”
Minisitiri Busingye avuga ko mu miryango myinshi irengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu ikorana n’u Rwanda uyu utagomba kubamo, kuko hari ibyo utujuje. Agira ati “Twasanze muri gahunda dufite, mu miryango dufite myinshi cyane, myinshi […] iharanira uburenganzira bwa muntu idufasha, ikurikirana, itubwira ibitagenda tugakosora, tukicarana nabo tugakosora uriya twasanze utuzuza ibyo bintu twumva bibereye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu.”
Ati “Rero twahisemo ko bafata ikaramu n’impapuro bakore uko intoki zabo zibereka ariko twebwe twirinde kubasubiza kuko iyo tubasubije bituma raporo yabo igira agaciro.”
Minisitiri Busingye avuga ko icyo azi kuri uyu muryango wa Human Rights Watch ari uko ari umuryango utegamiye kuri Leta, ko abawita umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa muntu atazi aho babikura.
Agira ati “HRW ngira ngoni umuryango utegamiye kuri Leta. [Kuwita] Mpuzamahanga icyo sinzi iyo nyito aho yavuye, sinzi niba ari ko uteye. Ariko nzi ko ari umuryango utegamiye kuri Leta ushingiye mu mahanga nyine, niba ari cyo kiwugira mpuzamahanga ntabwo mbizi.”
Johnson yaherukaga gutangaza ko kuva Human Rights Watch yashingwa, mu 1988, abona isa n’iyatandukiriye intego yayo yo guhirimbanira uburenganzira bwa muntu, ahubwo igasa n’iyahindutse igikoresho cya politiki.
Umudipolomate wa Amerika witwa Richard Johnson nawe aheruka kugaragaza ko HRW igambanira u Rwanda ikanga n’ubutegetsi buriho, mu gitabo yise “The Travesty of Human Rights Watch on Rwanda” bisobanuye mu Kinyarwanda biti “Isesereza rya HRW ku Rwanda”, yasohoye muri 2014.
Mu 2011 Umuryango wa HRW wagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda hagamijwe kunoza ubunyamwuga mu byegeranyo byinshi irukoraho umwaka ku wundi.
Icyo gihe impande zombi zemeranije ko u Rwanda ruzajya ruhabwa umwanya wo kugira icyo ruvuga kuri ibyo byegeranyo mbere yuko bisohoka.
Muri Mata 2014, Minisitiri Busingye yagiranye yagiranye umubonano na Lewis Mudge uhagarariye HRW muri Afurika, amugaragariza ko uyu muryango ukomeje kwica nkana amasezerano wagiranye n’u Rwanda bishobora gutuma ruyasesa.
Icyo gihe Busingye yabwiye itangazamakuru ati “Dufitanye amasezerano, ubushakashatsi badukozeho ntibatubwire, niba bavuze ko turi paradizo tubabwire tuti ‘mwakoze cyane, cyangwa tuvuge tuti ‘aha ariko siko tubibona’[…] Si byiza ko bandika gusa, natwe dufite uburenganzira bwo kuyavugaho, ni inshingano zacu gusobanurira Abanyarwanda n’Isi ibyatuvuzweho.”
Kuva mu myaka irenga 5 ishize, HRW yakunze gushyira ahagaragara raporo zishinja u Rwanda byinshi birimo gufasha umutwe wa M23 warwanyaga leta ya Congo Kinshasa, kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse n’ihohoterwa ry’abana mu kigo kizwi nko kwa Kabuga giherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali.
Ibikubiye muri izi raporo byose uko byakabaye u Rwanda rwakomeje kubyamaganira kure.
Nk’urugero, tariki ya 22 Nyakanga 2013, Human Rights Watch, yasohoye icyegeranyo gishinja ingabo za M23 kwica, guhohotera abagore no kwinjiza abasore mu gisirikare ku ngufu; ishinja u Rwanda gutera inkunga uwo mutwe, ndetse u Rwanda rufatirwa n’ibihano.
Icyo gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, abicishije kuri Twitter yavuze ko ibyo HRW itangaza ari ikinyoma cyambaye ubusa, ko ikwiye gushaka ibimenyetso nyabyo ikanenga abakwiye kunengwa mu by’ukuri nta kubogama niba ishaka kubaka.