Kuryamana kw’abahuje ibitsina bishobora kuvanwa mu byaha bihanwa muri Kenya

Urukiko rukuru muri Kenya kuri uyu wa Gatanu rugomba gufata umwanzuro ku kirego rwashyikirijwe cyo gukura mu mategeko ibihano bihabwa abaryamanye bahuje ibitsina.

Ni ikirego cyatanzwe na Komisiyo y’abaryamana bahuje ibitsina muri Kenya ivuga ko iryo tegeko rituma bibasirwa, bakavangurwa cyangwa bagahohoterwa.

Mu mategeko ya Kenya, kuryamana kw’abahuje ibitsina ni icyaha gishobora gukururira uwagihamijwe igifungo cy’imyaka 14. Iri tegeko rimaze imyaka igera ku 120 dore ko ryabayeho kuva mu gihe cy’ubukoloni.

Umuyobozi wa Komisiyo y’abaryamana bahuje ibitsina, Lelei Cheruto yabwiye Reuters ko bafite icyizere ko umwanzuro w’urukiko uzaba uboneye kandi ubasubiza agaciro.

Ati “Urukiko nirufata umwanzuro nyawo, ba nyamuke muri Kenya bazagira uburenganzira bwo kubaho. Izaba ari intambwe ngo nabo bibone mu muryango mugari w’abanya-Kenya. Twumva ko ikirego cyacu gifite ishingiro.”

Abaryamana bahuje ibitsina bavuga ko itegeko rituma bavangurwa n’abandi baturage ndetse bikanabagiraho ingaruka haba mu kubona akazi, gukodesha inzu no kubona ubuvuzi cyangwa uburezi.

Bavuga ko ikirego cyabo kiramutse gihawe agaciro bitaba ari intsinzi ku banya-Kenya gusa, ahubwo byaba n’ikibatsi ku yandi matsinda y’abaryamana bahuje ibitsina bibasiwe hirya no hino muri Afurika.

Guverinoma ya Kenya ishyigikiwe n’amadini atandukanye, bari ku ruhande rurwanya ko abaryamana bahuje ibitsina bakwemerwa kuko bavuga ko byabahesha n’uburenganzira bwo gushyingiranwa mu mategeko.

Mu bihugu bisaga 70 ku Isi, kuryamana kw’abahuje ibitsina bifatwa nk’icyaha kandi hafi kimwe cya kabiri cy’ibyo bihugu kiri muri Afurika. Afurika y’Epfo nicyo gihugu cyo muri Afurika mu mategeko yacyo cyemerera abahuje ibitsina gushyingiranwa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *