U Rwanda rwatangiye gukumira Ubushita bw’Inkende bwageze muri RDC

U Rwanda rwatangiye gukumira Ubushita bw’Inkende bwageze muri RDC

Icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende (Monkeypox) kimaze kugaragara mu bihugu bitandukanye ku Isi, aho abamaze kwandura bakabakaba 43,000 bo mu bihugu 95 birimo birindwi byigeze guhura n’ubwo burwayi mu mateka yabyo.

U Rwanda rwatangiye gahunda y’igihugu yo gukumira no guhangana n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende, icyorezo kimaze gukwira mu bihugu byinshi ku Isi birimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) imaze gutahurwamo abarwayi 8 nk’igihugu gihana imbibe n’u Rwanda.

Ni gahunda ikubiyemo imyitozo yo gutanga ubutabazi, gukora ubugenzuzi, gutahura no gukurikirana abarwayi babonetse, gkingira ndetse no gukaza ingamba mu gutanga amakuru ku byago bihari byo kuba u Rwanda rushobora kukwibasirwa.

Lt. Col. Dr. Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, yavuze ko u Rwanda rugomba gukaza ingamba n’ubwo rutarabonekamo umuntu n’umwe wanduye visuri itera icyo cyorezo cyibasiye Isi.

Yagize ati: “Nubwo tutarabona umurwayi n’umwe mu Rwanda, ibyorezo byabanjirije iki byatwigishije ko ari ngombwa gushyira mu bikorwa gahunda yo kwitegura guhangana n’ibyorezo mbere y’uko bisakara.”

Minisiteri y’Ubuzimaivuga ko Monkeypox ari indwara no kugira umuriro, kubabara umutwe bikabije gucika intege, kubyimba mu nsina z’amatwi bk’ikimenyetso ahanini kiyitandukanya n’ubundi bushita, no kubabara umugongo n’imikaya mu mu minsi 5 ya mbere.

Ibimenyetso bikurikiraho birimo gusesa ibiheri ku mubiri byibanda cyane cyane mu maso ku biganza no ku birenge, ariko bishobora no gufata mu kanwa ndetse no mu myanya y’ibanga.

Uburyo bwa mbere yanduramo ni ukuyanduzwa n’inyamaswa  binyuze mu gukora ku maraso n’andi matembabuzi, cyangwa gukora ku bikomere (lesions) by’inyamaswa yanduye, kurya inyama zidahiye neza cyangwa ibindi bikomoka ku nyamaswa yanduye.

Uburyo bwa kabiri yanduramo ni ukuyanduzwa n’umuntu wayanduye binyuze mu matembabuzi asohoka iyo umuntu ahumeka, gukora ku bintu byagezeho amatembabuzi y’uwayanduye

Haracyakorwa ubushakashatsi kugira ngo byemezwe niba ubushita bw’inkende bushobora no kwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) bwashimye u Rwanda kuri gahunda rwatangiye, bugaragaza ko bufitiye igihugu icyizere hashingiwe ku ntsinzi zagezweho mu gihe cya COVID-19.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibihe bidasanzwe muri OMS Dr Lyndah Makayoto, yagize ati: “Nta mwanya wo kwirara dufite kuko twe mu karere k’Afrika dushobora kwibasirwa. Ni yo mpamvu twiyemeje gukorana na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo dushimangire igenzura ry’ubushita bw’inkende n’imyiteguro ihamye yo kuyirwanya.

Dr Thierry Roels, Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya ibyorezo (Africa CDC) mu Rwanda, yashimangiye inshingano z’icyo kigo zijyanye n’o kwirinda ibyorezo bikajyana no guhangana na byo, ari na yo mpamvu bishimira kuba u Rwanda rwateye intambwe yo gutangira imyiteguro yo guhangana n’iyo ndwara.

     

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *