Mukarugwiza ufite ubumuga bwo kutabona yavuze imbogamizi yagize kugeza abaye umunyamategeko.

Mukarugwiza Clemence afite imyaka 37 ya mavuko akaba  afite ubumuga bwo kutabona ariko ni umunyamategeko ukora akazi ke neza kandi abyishimira umunsi kumunsi. 

Mukarugwiza  n’umwe mubafite  ubumuga bwo kutabona waduhaye ubuhamya bw’ubuzima bwe ndetse n’urugendo rwe mu myigira ye n’ubwo yahuye n’imbogamizi  zitari zimworoheye mu ibihe byatambutse  yaba mu mibereho ndetse no mumyigire muri rusange aho umubyeyi  we ,wagiraga ishyaka ryo kujyana umwana we ku ishuri  ,abarimu bagahitiramo umwana ibyo yiga,ntawabanje ku mubaza ibyo umunyeshuri  yifuza  kuriwe yabibonyemo nkikibazo aho yize ishuri ry’ubuvanganzo n’indimi  kandi yarishakiraga kwiga amategeko.


 Atangariza  itangazamakuru Agira Ati,” Ngifata segisiyo narinziko nziga amategeko ariko ntibyanshobokeye  kuko  bahise batugumisha kukigo twigagaho  i Gahini ,kubera0 ibindi bigo ntibyapfaga kudufata  kuko ntabumenyi bari bafite bw’uko twakiga.”

Mukarugwiza  yakomeje agaragaza akarengane bagiye bahuranako mu myigire y’abafite ubumuga bwo kutabona aho babonaga ko bakwiye kwiga amateka ndetse n’indimi kuko aribyo ngo bari kuboroka  babonako kuribo byari nkakarengane  kokutabaha uburenganzira ngo bige ibyo bashaka.

Yakomeje yerekana urugendo rwe rw’amashuri  ko  ari kwihangana ,iyo adakomeza ko atari kugera kucyo yashakaga dore ko yashyize akaba  umunyamategeko w’umwuga nkuko inzozi ze zabyifuzaga ,aho yarangije kaminuza ibimwemerera kubawe nkuko kurubu umwuga yiyemeje awukora neza kandi akanawukundisha abandi,aho yize amategeko yarangiza muri kaminuza ya KIE ngahita mbona akazi  nakoze  imyaka icumi nkorera  Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga( NCPD) nk’umunyamategeko  wabo ,ariko kurubu ntakazi mfite ndigukora  nku munyabirako kuko ngenda mpugura hirya nohino bacyeneye umunyamategeko, Yongeye ho ko asaba ababyeyi ndetse na Leta y’u Rwanda gushyigikira abanyantege nke bagafashwa mu myigire  mugihe bigisha kukibaho  abantu bose basobanukirwe nogukoresha inyandiko   ya braille yagenewe abafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo n’abagenzi babo babona  bajye bamenya gusoma ibyo banditse hatabayeho gusomwa n’abamwe, abandi bakayoberwa ibyo bagenzi babo banditse kandi bari mu ishuri rimwe bakwiye gufatanya mumasomo bagasobanurirana,kuko nabo ni ,abana b’u Rwanda kandi barashoboye .

By:Uwamaliya florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *