Hari icyizere cyo guhashya Ebola mu Burasirazuba bwa Congo

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ingamba zo guhashya icyorezo cya Ebola kimaze igihe kiyogoza uduce two mu Burasirazuba zatangiye kubyara umusasuro.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hashize iminsi 21 nta bwandu bushya bwa Ebola bugaragara muri Beni, kamwe mu duce twazahajwe na virusi ya Ebola guhera muri Kanama umwaka ushize.

Minisiteri yatangaje ko ibyo bisobanuye ko uburyo bwo guhangana n’icyo cyorezo buri gutanga umusaruro nkuko AFP yabitangaje.

Iki cyorezo cyadutse mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Kanama umwaka ushize. Iyo ntara ihana imbibi n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda.

Muri Beni honyine, abantu 118 bamaze guhitanwa n’icyo cyorezo.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko nubwo icyo cyorezo kiri guhashywa muri ako gace, ngo batitonze bashobora kwanduzwa n’uduce twa Butembo na Katwa tumaze kubonekamo abarwayi bashya 74 ba Ebola mu byumweru bitatu bishize.

Abantu 844 nibo baketsweho Ebola kuva yayogoza Congo umwaka ushize, muri bo 528 barapfuye.

Igihugu bitangazwa ko nta Ebola ikirangwamo, iyo hashize iminsi 45 yikurikiranya nta wundi muntu uyanduye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *