Somalia yatangaje ko iri mu bihe bidasanzwe kubera igitero cy’inzige

Somalia yatangaje ko ubu iri mu bihe bidasanzwe kubera igitero cy’inzige cyibasiye ibihugu bimwe byo mu burasirazuba bw’Afurika.

Minisiteri y’ubuhinzi ya Somalia yavuze ko utwo dukoko, turya ibihingwa byinshi, duteje “ibyago bikomeye ku kwihaza mu biribwa kwa Somalia gusanzwe gufite intege nke”.

Hari ubwoba ko uko ibintu bimeze ubu bishobora kudahagarikwa mbere y’igihe cy’isarura ryo mu kwezi kwa kane.

Umuryango w’abibumbye (ONU) uvuga ko izo nzige ari zo nyinshi cyane zibasiye Somalia na Ethiopia mu myaka 25 ishize.

Hagati aho, mu gihugu gituranyi cya Kenya ho mu myaka 70 ishize ntabwo hari bwabeho igitero cy’inzige gikomeye cyane nk’igihari ubu, nkuko bitangazwa n’ishami rya ONU ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO).

Ariko Somalia ni cyo gihugu cya mbere cyo mu karere gitangaje ko kiri mu bihe bidasanzwe kubera igitero cy’inzige.

Kuba Somalia ifite umutekano ujegajega bivuze ko indege zidashobora kwifashishwa mu gutera umuti wica izo nzige ziwuterera mu kirere.

Mu kwezi kwa mbere, FAO yasabye imfashanyo y’amahanga mu kurwanya inzige mu karere ko mu ihembe ry’Afurika.

Zishobora kuguruka kilometero 150

FAO yaburiye ko umubare wazo muri ako karere ushobora kuzaba wamaze kwikuba inshuro 500 mu kwezi kwa gatandatu.

Izo nzige zageze mu burasirazuba bw’Afurika zivuye muri Yemen zinyuze hejuru y’inyanja itukura, nyuma yaho imvura nyinshi yaguye mu mpera y’umwaka wa 2019 itumye habaho ibihe byiza ngo zororoke.

Inzige zishobora gukora urugendo rwa kilometero 150 mu munsi umwe. Ku munsi, buri nzige nkuru ishobora kurya ibiryo bingana n’uburemere bwayo.

Mu kwezi kwa cumi na kabiri, igico cy’inzige cyatumye indege itwara abagenzi ita inzira yayo muri Ethiopia.

Icyo gihe, inzige zigabije moteri z’iyo ndege, ibirahuri byayo n’izuru ryayo, ariko iyo ndege yashoboye kugwa mu mahoro ku kibuga cyo mu murwa mukuru Addis-Abeba.

 

Src:BBC

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *