Rusizi: Amabati bemerewe na Perezida yabagezeho

Abaturage bo mu murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Kane bakiriye amabati arenga ibihumbi bitanu yo kubunganira kugira ngo babone isakaro.

Amabati HE Kagame yabemereye bayagejejweho n’ingabo z’u Rwanda

Abahawe ariya mabati ni abaturage batoranyijwe mu tugari twose tugize Umurenge wa Bweyeye, badafite ubushobozi bwo kwibonera isakaro.

Umwe mu baturage bahawe amabati ashima Umukuru w’igihugu ko ibyo asezeranyije abaturage abisohoza.

Ati: “ Turashima Perezida Kagame ko aduhaye amabati kandi azadufasha mu gusakara inzu zacu, zikaba zikomeye kuko ubusanzwe nabaga mu nzu ifite amabati ashaje. Icyo avuze kirasohozwa nta kabuza”

Ariya mabati bayagejejweho n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba ziyobowe na Major General Alexis Kagame hamwe n’Umuyobozi w’Intara  Bwana Alphonse Munyantwari.

Perezida Paul Kagame yari yaremereye bariya baturage kuzabaha isakaro muri Kanama, 2020.

Kugeza ubu ariko hari abandi bafite inzu zitaragera ku rwego rwo gusakarwa, ariko nabo hakaba hari gushakwa ubundi buryo bafashwa gusakara inzu zabo.

Buri muturage ufite inzu idasakaye, mu tugari dutanu tugize Umurenge wa  Bweyeye yahawe amabati yo gusakara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo wawo witwa  Ndamyimana Daniel yasabye abaturage gufata neza ibyiza  bahabwa.

Ati: “ Turabasaba gufata neza ibyiza  bibagezwaho, birinda  gucana muri izo nzu, bakomeze babungabunge izi nyubako bahawe.”

Umurenge wa  Bweyeye utuwe n’abaturage 16, 635 batuye  mu ngo 3, 548.

Guverineri Munyantwari yasabye abaturage gukomeza gukorana n’ingabo mu kwicungira umutekano no kwita ku nzu zabo kugira ngo zitazangirika vuba, zikabapfira ubusa.

Imiryango 242 yo mu murenge wa Bweyeye niyo yashyikirijwe amabati 5760.

Ubwo amabati yagezwaga ku baturage

Amabati bahawe bahise bayasakaza inzu banazerewe

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *