U Rwanda rushaka gukumira ku mbuga nkoranyambaga abatarengeje imyaka 16
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko batangiye gutegura gahunda yo gukumira abana bafite imyaka 16 kumanura ku mbuga nkoranyambaga ku buryo batazongera kuzigiraho konti cyangwa kuzijyaho ngo barebe ibyashyizweho bari mu Rwanda.
Inkuru zo gukumira abana ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, TikTok Instagram, YouTube n’izindi zishyirwaho ibintu bitandukanye zumvikanye cyane muri Australia mu mpera za 2025. Muri iki gihugu ubirenzeho agafasha umwana utarengeje imyaka 16 kugera ku mbuga nkoranyambaga ashobora guhanishwa ibirimo ihazabu ya miliyoni 34,4$.
Indonesia na yo yatoye itegeko nk’iri muri werurwe 2026, ishyira imbuga nka YouTube, TikTok na X mu zateza ibibazo byo ku rwego rwo hejuru abana bari munsi y’imyaka 16.
Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, bwagaragaje ko abana 46% bajya mu by’ikoranabuhanga bifashishije telefone zirimo iz’ababyeyi n’izabo. Mu mashuri hari mudasobwa zagenewe kwigirwaho no kwifashishwa ariko zibakumira ku
Ingabire Paula yabwiye RBA ko hagati ya 30%-35% y’abana babajijwe bagaragaje ko bahura n’ibintu bibahungabanya mu buryo butandukanye.
Ati “Twasanze iyo bari kuri internet cyangwa ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane izagaragaye ni TikTok na YouTube aho bahuriraho n’ibibazo. Yaba ari ibyo bashyiraho byangiza, ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ibibazo mbese bibahungabanya mu buzima bwabo nk’abana.”
Yavuze ko abana usanga bafite ubumenyi bwisumbuye ku bw’ababyeyi n’abarimu bashinzwe kubitaho bityo bigoye kubarinda kwangizwa n’ibyo bareba ku mbuga nkoranyambaga.
Mu Rwanda umuntu afungura konti ku rubuga nkoranyambaga urwo ari rwo rwose hatitawe ku myaka afite, ndetse n’abashobora kureba amashusho cyangwa ibindi bizishyirwaho ntihitabwa ku myaka yabo.
Ingabire ati “Icyo turimo kurebera hamwe ni ugushyiraho uburyo kandi tumaze kubibona mu bindi bihugu bimaze gufata izo ngamba aho abana bafite imyaka 16 kumanura batemerewe kujya ku mbuga nkorambaga. Ni ibintu tumaze kubona mu bindi bihugu bikorwa kandi bikorwa neza, kandi tukabijyanamo neza n’ibigo bitanga internet, tukabijyanamo n’ibigo bishinzwe izo mbuga nkoranyambaga bizitunze, tukabijyanamo n’ababyeyi b’abana ku buryo umwana wese ufite imyaka 16 atemerewe gutunga konti kuri izo mbuga nkoranyambaga, atanemerewe no kuzijyaho.”
Yasobanuye ko uko ibihugu nka Indonesia na Australia byashoboye gukumira abana ku mbuga nkoranyambaga u Rwanda na rwo rwifuza ko bishyirwa mu bikorwa.
Ati “Ni byo turimo gukoraho ubu dufatanyije n’inzego zitandukanye kugira ngo turebe nidushyiraho iryo tegeko tuzaherekezanya dute n’abo bose…kugira ngo nk’uko bikora mu bindi bihugu natwe bishobore gukora mu Rwanda, dushobore kubungabunga uwo mutekano w’abana bacu nibura umwana w’imyaka 16 tube tuzi ngo izo mbuga nkoranyambaga ntashobora kuba yazijyaho.”
Yahamije ko ibi bizagabanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga ndetse bifashe abana kujya ku bintu bagenewe bibafitiye akamaro.
Mu gihe iri tegeko ritarashyirwaho ababyeyi basabwa kugena ibyo abana bareba kuri telefone zabo kandi bakabagenera amasaha batagomba kurenza.

Minisitiri Ingabire Paula yatangaje ko hari kwigwa uburyo ibigo bitandukanye bifite imbuga nkoranyambaga byafatanya n’u Rwanda gukumira abana batarengeje imyaka 16 kuzigiraho konti no kureba ibizishyirwaho
Ntibivuguruza ikoranabuhanga mu mashuri?
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yasobanuye ko ubu abanyeshuri batemerewe kujyana telefone ku mashuri kuko zishobora kubarangaza, zikababuza gukurikirana amasomo mwarimu yigisha.
Uko buri wese ufite telefone ahora ashaka kureba niba nta butumwa bugufi yandikiwe, niba nta gishya cyaje n’ibindi.
Minisitiri Ingabire yavuze ko u Rwanda rukomeza gushyira imbaraga mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga ariko mu buryo butangiza abana.
Ati “Turashaka kubikora mu buryo bwiza butarangiza abana, burabafasha kuzamura ireme ry’uburezi ariko bukanakumira bya bitero byifashishije ikoranabuhanga bigenda byibasira abana bacu, bigatuma barangara, bigatuma bajya mu bintu bitari byiza, harimo no gukora ibintu by’urukozasoni uzanga babikuye kuri izi mbuga nkoranyambaga.”
Muri Nzeri 2025, u Rwanda rwashyize hanze politiki yo kurengera umwana ku ikoranabuhanga.
Mu byo iteganya ni uko inzego za Leta n’ibigo bitanga serivisi kuri murandasi bazakorera hamwe mu gushyiraho uburyo bwo gutahura no gukumira amakuru ashobora gutera ihohotera rikorerwa abana, hagashyirwaho uburyo, amategeko n’amabwiriza bifasha ibigo bitanga serivisi za murandasi guhagarika imbuga zanze gukuraho ayo makuru yagaragajwe.
Hazanashyirwaho uburyo bwo gucunga abashobora gukora ibyaha, bikorwe hashingiwe ku bipimo n’imikorere inoze byo ku rwego mpuzamahanga.
Ikindi cy’ingenzi gishobora no guca intege abareba filime z’urukozasoni ni ugushyiraho ibipimo n’amabwiriza y’imyitwarire n’imikorere bifasha abubaka ikoranabuhanga, n’abatanga serivisi z’ikoranabuhanga kudatatira indangagaciro nyarwanda, hagenderewe umutekano w’abana igihe bakoresha murandasi.
Minisitiri Ingabire yavuze ko igihe indangamuku koranabuhanga izaba yamaze gutangira gukoreshwa bizaba byoroshye ko hagenderwa ku mwirondoro w’umuntu kugira ngo ashobora gukoresha zimwe mu mbuga bityo abana bazaba batemerewe kujya kuri zimwe cyangwa kureba ibiziriho.
![]()

