Nyabihu: covid-19 yabaye icyuho cyo kwiba no kwangiza amatungo y’abaturage

Mukakarisa Alphonsina n’umwe mubahuye ningaruka za covid-19 ubwo  abagizi banabi bibasiraga  amatungoye bakayatema ayandi bakayiba bikamutera  umutima  mubi wo kwiheba.

Mukakarisa Alphonsina  ukomoka  Mu Karere ka Nyabihu  Mu Murenge wa Mukamira  mu kagari ka kayove  umudugudu wa  kabere yatangarije  ikinyamakuru imenanews.com ko ku itariki 10Mata 2021  koyahuye nigikomere gikomeye cyane yagize Ati’’.Nabyutse murucyerera  ngiye gusuzuma uko inka zaramutse nsanga abagizi banabi  bazahutsemo  bazitemaguye   nkoma induru abaturanyi barantabara.’’

Yakomeje yerekana uburyo yahuye nihungabana amaze kubona ibyabaye kumatungo ye aho yakomeje agaragaza agahinda  ke , ko ibyo abonye birutwa naho nawe bari kuza bakamwica akajyana n’amatungo ye.

Mukandayisenga Antoinette  n’umuyobozi wa Karere KaNyabihu  yagarutse kumyitwarire idahwitse yabitwikira ijoro kobagiye gukaza  umutekano  bagashyiramo abasirikare  kuko batuyemugice cyishyamba  bityo bikabaha urwaho rwabagizi banabi  bakirara  mu matungo cyangwa imirima yabagenzi babo bakayangiza  kobagiye gufatirwa ibihano bikaze . yagize Ati.’’ Birababaje kubona umuntu akubura akahuka mu matungo yawe akayatemagura nkaho ariyo bafitanye ikibazo ,ibi bigomba gukurikiranwa byihuse kuko natwe byaturenze.’’

Yakomeje agaragaza agahinda bagize ndetse bakagatera  Mukakarisa Alphonsina ko bagiye ku mushakira abaterankunga byihuse  bakamushumbusha  izindi, inka  kuko basanzwe bafite abaterankunga bajya  babagoboka , izagirinka  bityo  ababikoze bagakurikiranwa  v uba bagashyikirizwa ubutabera.

Kimonyo j.pierre  ni umuturanyi wa Mukakarisa Alphonsina  yatangarije ikinyamakuru imenanews.com ko umuturanyi  we ko nta muntu bagiranaga ikibazo ahubwo ko muri bino bihe bya covid-19  kwabagizi banabi biyongereye cyane mu  mu renge wabo ariko kobibasira abagore  badafite abagabo  cyangwa  abafite intege nke ariko bafite ibyo kurya.  

By:Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *