AmakuruMuri AfurikaNewsPoliticsPolitikiUncategorized

U Burundi na RDC byakajije ubufatanye bwa gisirikare

U Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biyongereye imikoranire mu bya gisirikare n’umutekano, mu gihe ingabo z’ibihugu byombi zikomeje imirwano n’umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita, ku wa Kabiri yagiriye uruzinduko i Bujumbura rwasize yakiriwe akanagirana ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru na mugenzi we w’u Burundi, Marie Chantal Nijimbere.

Ni ibiganiro byibanze ku mutekano w’akarere k’ibiyaga bigari.

Muri ibyo biganiro byabereye mu muhezo, impande zombi zaganiriye ku kurushaho kurinda imipaka zisangiye, gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare, ndetse no gushakira ibisubizo by’igihe kirekire ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu karere; nk’uko itangazamakuru ryo mu bihugu byombi ribivuga.

Amakuru kandi avuga ko impande zombi ziyemeje gukomeza gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yasinywe ku wa 6 Werurwe 2023.

Muri uko guhura kandi abatekinisiye b’impande zombi banakoze ibiganiro bigamije gusuzuma uko ubufatanye buriho bwashyirwa mu bikorwa neza, ndetse no kwihutisha gahunda z’umutekano zisanzweho hagati y’ibi bihugu byombi.

Ubu bufatanye burushaho kugaragara mu gihe u Burundi bukomeje kuba umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Kinshasa, mu ntambara irwanamo na AFC/M23.

RDC n’u Burundi byombi byemeza ko imikoranire y’igisirikare ari ingenzi mu guhangana n’imitwe yitwaje, ndetse no kurinda imipaka ihuriweho.

Ku ruhande rw’u Burundi, Minisitiri Nijimbere yashimangiye ko gukomeza ubufatanye bwa gisirikare ari ingenzi mu kurwanya ibibazo by’umutekano muke bigira ingaruka ku bihugu byombi.

Loading