John McAfee: Wakoze anti-virus basanze yapfuye muri kasho ya polisi

John McAfee

John McAfee wakoze anti-virus akaba n’umushoramari mu ikoranabuhanga yapfiriye muri kasho ya polisi i Barcelona nyuma y’amasaha urukiko rwo muri Espagne rutegetse ko yoherezwa muri Amerika ku byaha byo kunyereza imisoro.

Minisiteri y’ubutabera muri leta ya Catalan yavuze ko abaganga ba gereza bagerageje kumuhembura ngo agarure akuka bikanga.Itangazo ry’iyi minisitieri rivuga ko “ibintu byose byerekana” ko McAfee yiyambuye ubuzima bwe.Uyu mugabo utavugwaho rumwe mu isi y’ikoranabuhanga, kompanyi ye niyo ya mbere yashyize ku isoko anti-virus igurishwa.

McAfee VirusScan yafashije gutangiza ubushabitsi bwa miliyari z’amadorari muri za mudasobwa ku isi, nyuma yaje kugurishwa kuri kompanyi nini ya Intel kuri miliyari $7,6.Mu kwezi kwa 10/2020, John McAfee yafatiwe muri Espagne agiye gufata indege ijya muri Turkiya, ashinjwa kutagaragaza imisoro mu myaka ine, nubwo yinjije za miliyoni mu kazi ka ‘consultance’, ibiganiro, ifaranga ry’ikoranabuhanga (crypto), no kugurisha uburenganzira ku nkuru y’ubuzima bwe.

Minisiteri y’ubutabera ya Amerika ivuga ko McAfee yanyereje imisoro yishyurwa kuri konti za banki no muri crypto mu mazina y’abandi bantu.Yashinjwaga kandi kugira indi mitungo, irimo inzu zo guturamo, ubwato bwite, nabyo byanditse mu mazina y’abandi bantu.

Kuwa gatatu mu gitondo urukiko rwo muri Espagne rwategetse ko yoherezwa muri Amerika kubazwa ibyo aregwa.Mumyaka ishize, McAfee yavuze kenshi ko hari umugambi wo kumurwanya – gusa urukiko rwavuze ko “nta bimenyetso bigaragaza” ko yibasiwe ku mpamvu za politiki cyangwa ibiterekerezo, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru El Pais muri Espagne.

Mu rukiko muri uku kwezi, yavuze ko ibyo aregwa bifite imvo za politiki kandi yafungwa burundu aramutse yoherejwe muri Amerika.Umunyamategeko we Nishay Sanan kuwa gatatu yari yabwiye ibiro ntaramakuru NPR ko leta ya Amerika iri kugerageza “gusibanganya John McAfee”, ko kandi azakomeza kwirwanaho igihe cyose.

John McAfee
John McAfee, aha yari i Miami Beach, Florida, yari umugabo utavugwaho rumwe mu isi y’ikoranabuhanga

Uyu rwiyemezamirimo wavukiye mu Bwongereza, yazamutse cyane mu myaka ya 1980 ubwo yashingaga kompanyi yakoze McAfee VirusScan.

Nubwo ari mu batangaije iby’umutekano wa mudasobwa, yigeze kwemerera BBC ko we ubwe atajya akoresha iyo anti-virus kuri mudasobwa ze – cyangwa indi anti-virus iyo ariyo yose.

Mu 2013 yabwiye BBC ati: “Nirinda nkoresheje guhindura IP [internet protocol] address, sinshyire izina ryanjye ku gikoresho na kimwe nkoresha, kandi simfungure imbuga ushobora kuvanaho virus. Urugero imbuga za ‘porno’, sinjya nzijyaho.”Mu 2016 na 2020 yagerageje kwiyamamaza ku mwanya wa perezida wa Amerika aciye mu ishyaka rya ‘Libertarian Party’ ariko biranga.

Mu 2019 McAfee yanenze ibyo imisoro, yandika kuri Twitter ko atigeze agaragaza/atanga imisoro ye mu myaka umunani kuko “gusoresha binyuranyije n’amategeko”.Muri uwo mwaka yafungiwe igihe gito muri Dominican Republic ashinjwa kwinjiza intwaro muri icyo gihugu.

James Clayton, umunyamakuru wa BBC ku ikoranabuhanga muri Amerika asesengura ko McAfee yari umuherwe uzwiho imyifatire yagiye imugusha mu bibazo bitandukanye mu buzima bwe.Mu 2012 yafatiwe muri Guatemala, yatorotse ava muri Belize aho polisi yariho ikora iperereza ku iyicwa ry’umuturanyi we. Igihe cyose McAfee yahakanye ko yagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

Clayton ati: “Azibukwa, neza, nk’umuntu w’ingenzi mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu myaka ya 1980 na 1990. Ariko azanibukwa nk’umuntu rimwe wabonekaga nk’uhitamo inzira zishobora kumugeza mu bibazo mu buzima.”

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *