Gasabo: Niyomugabo wari umaze gutobora inzu no gukomeretsa nyirurugo yarashwe arapfa

Niyomugabo Eric, wari umaze gucukura inzu no gukomeretsa umuturage wo mu Mudugudu w’Amarembo, Akagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi, yarashwe arapfa.

Ahagana Saa Cyenda n’igice zo mu rukerera, nibwo Niyomugabo w’imyaka 30 y’amavuko, yatoboye inzu y’uwitwa Uwizeyimana, asohoramo ibintu yashakaga kwiba.

Nyirurugo witwa Uwizeyimana, ngo yamuguye gitumo batangira kugundagurana ari nako atabaza, abanyerondo bari hafi aho bahita batabaza ingabo zari zicunze umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi, yemeje ko Niyomugabo yarashwe ashaka gutoroka.

Ati “Yari yamaze kwiba ibintu byo muri iyo nzu yanakomerekeje nyirurugo washakaga kumutesha. Abasirikare bamufashe bamushyira mu modoka yabo bashaka kumujyana kuri Sitasiyo ya Polisi ku Murenge wa Gisozi, ageze mu modoka arasimbuka kugira ngo abacike. Bamurashe yiruka ashaka gucika.”

Yakomeje ati “Amakuru abaturage baduhaye ni uko yari umujura ruharwa wari warajujubije abaturage aho yari atuye mu Kagari ka Kamutwa.”

CIP Umutesi, yakomeje asaba abaturage kwirinda ingeso mbi z’ubujura, kuko uzabufatirwamo azajya abihanirwa n’amategeko. Asaba abaturage kandi kujya batangira amakuru ku gihe no gutabarana kandi bakagira uruhare mu kwirindira umutekano.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *