Bimwe mu bigo by’imikino y’amahirwe birenga ku mabwiriza rwihishwa

Mugihe amabwiriza ya Leta yo kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda COVID 19 aheruka gusohoka tariki ya 29 Nyakanga 2020 yavugaga ko hari serivisi zimwe zikomeza gufungwa zirimo ibikorwa by’imyidagaduro, utubari,  imikino y’amahirwe,  amashuri n’ibindi,  hari ibigo byarenze kuri aya mabwiriza bifungura servisi  mu buryo bwa rwihishwa.

Bimwe muri ibyo bigo byarenze ku mabwiriza bigafungura servisi rwihishwa kandi bitemerewe gufungura harimo ikigo cy’ Imikino y’Amahirwe cya AFRICABET gitanga servisi z’imikino y’amahirwe cyane cyane aho abagana iki kigo benshi baba bashakira amahirwe mu mupira w’amaguru.

Ubwo twageraga aho iki kigo gikorera ishami ryacyo ryo mu mujyi wa kigali riherereye munsi y’Itorero ry’Inkurunziza twahasanze urujya n’uruza rwabaje kugura amatike ariko bigakorwa mu ibanga rikomeye.

Iyi ni ticket umukiriya yaguze tariki 18 Kanama 2020

Bamwe mubo twaganiriye bari bamaze kugura amatike batubwiye ko bamaze igihe bagura amatike nyuma yaho imipira y’amaguru ikomorewe I Burayi n’ahandi.

Bavuga kandi ko nubwo bagana iki kigo bifuza amahirwe yo kubona amafaranga,  bazi neza ko bitemewe bakaba banafite impungenge z’uburyo bikorwamo cyane ko baza bagahererekanya amafaranga bagategereza ababazanira amatike,  ibintu babona ko bishobora kubanduza icyorezo cya COVID 19 bitewe n’uko nta bwirinzi bubigaragaramo.

Uhagarariye AFRICABET Moses MUKONGORI ari nawe utanga amabwiriza ku bakozi ba AFRICABET yo kugurisha amatike rwihishwa yirinze kugira byinshi adutangariza kuri iyi nkuru.

Umujyanama w’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM Bwana Manzi Antoine Avuga ko ibigo by’imikino y’Amahirwe byose mu Rwanda bifunze muri iki gihe cyo kwirinda COVID 19 bityo ko abakora barenga ku mabwiriza kandi bikaba bihanwa n’Amategeko.

Bimwe mu bihano biteganywa na MINICOM birimo gufunga ikigo cyarenze ku mabwiriza mu gihe kitazwi ndetse n’ibindi bihano hagendewe ku makosa yakozwe.

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *