Hashyizweho ikigega cyo kurengera Abanyamakuru bari mu kaga

Ubwongereza na Canada bwiyemeje gushyiraho ikigega cyo gufasha abanyamakuru igihe bajyanywe mu nkiko hirya no hino ku isi. Ibyo byatangajwe nyuma y’inama yabereye mu Bwongereza isuzuma imiterere y’ubwisanzure bw’itangamakuru ku isi.

Ishyirwaho ry’icyo kigega ryatangajwe na ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza Jeremy Hunt. Yibukije ko mu mwaka ushize, abanyamakuru barenga 100 bishwe, maze avuga ko icyo kigega kizabagoboka mu buryo butandukanye.

“Mu nshingano z’icyo kigega, harimo kunganira abanyamakuru mu manza no kwigisha abakorera mu duce turimo intambara uko barinda umutekano wabo. Ubwongereza buzatanga hafi miliyoni enye buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu, kandi turahamagarira n’abandi kugira umusanzu batanga.”

Ariko abanyamakuru bari muri iyi nama basabye ko abategeka iyi si barushaho kulinda ubusugire bw’abanyamakuru kandi ababacuje ubuzima bakabihanirwa. Amal Clooney, wunganira abanyanakuru mu nkiko:

“Igihe Jamal Khashoggi, umunyamakuru wa Washington Post, yashyirwaga ku ngoyi n’abategetsi ba Arabiya Saoudite mu mujyi wa Istambul kugeza apfuye, ndetse bakamucamo uduce, abantu bose bigize ba ntibindeba”.

Umunyamakuru Anas Aremayaw Anas (uhagaze)
Umunyamakuru Anas Aremayaw Anas (uhagaze)

Umunyamakuru Anas Aremayaw Anas wo muri Ghana akora amaperereza yimbitse kuri ruswa no ku burengnazira bwa kiremamnuntu, aravuga ko umurimo w’itangazamukuru ukwiye kubungabungwa:

Yagize ati “Ku byerekeye umurimo wacu, twese tugomba guhagurukira rimwe, tukavuga ibintu uko biri, kubera ko, mu by’ukuri, izo mbunda…uko gushyirwa ku ngoyi kwakorewe Jamal Khashoggi.. izo mbunda zakoreshejwe mu kwica Ahmed Suale.. izo mbunda nyirizina nizo zizakoreshwa mu kwica abanyapolitiki niba tudahagurutse ngo turwanirire ukishyira ukizana kw’itangazamakuru”.

Minisitiri mw’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera, yavuze ko abanyamakuru bakora akazi kabo neza kuko bakazi ariko ko ak’ubucuruzi kabananiye. Yifuje ko byatandukanywa kandi ko iki kigenga kizabibafashamo.

Ministiri Sezibera ati “Ndizera ko iyi gahunda nshya izabafasha kubitandukanya, maze abacuruzi babone uko bashora imali, bakore ubucuruzi nyabwo, kandi n’abanyamakuru nabo bakore akazi kabo neza.”

Nibutse ko igihugu cya Canada cyafanatije n’ubwonegeza gutegura iyi nama nacyo kizashyira amadolari 800,000 muri icyo kigenga.

Src:VOA

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *