Ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga ibirego (CMS) ryaruhuye abasiragiraga mu nkiko(Minijust)

Inzego z’Ubutabera mu Rwanda zihamya  ko ikoranabuhanga ryiswe “Case Management System (CMS)” rifasha abantu gutanga ibirego no kubikurikirana batagiye mu nkiko, ryaje nk’igisubizo kuko ryagabanyije mu buryo bugaragara urujya n’uruza  ku bantu  basiragiraga mu nkiko baje gutanga ibirego nkuko byatangajwe kuri uyu wa 12 Kamena 2019, mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri iteraniye i Kigali, igamije gusuzuma uburyo ikoranabuhanga ryateza imbere ubutabera.

Ikoranabuhanga ryagabanyije umubare w
Abayobozi bitabiriye inama ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu butabera 

Mu cyegeranyo cyakozwe ku nkiko za gisivili mu Rwanda cyerekanye ko abantu batanga ibirego buri mwaka barushaho  kwiyongera ,aho imibare yabo yageze ku barenga bihumbi 115 mu mwaka ushize wa 2018 ,ibi bikaba ikibazo kubakora ingendo za buri gihe bagana inkiko  kuko bibinjiza mu gihombo ndetse ntibanizere ubutabera nkuko byagarutsweho na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege,wahamije ko uburyo bukoresha ikoranabuhanga CMS ,bwaje nk’igisubizo gihamye.

Yagize ati: “Hari impungenge zitandukanye zari guterwa n’ibura ry’amadosiye akubiyemo ibirego biba byatanzwe bitewe ahanini n’impanuka zatungurana nk’inkongi,cyangwa bikozwe mu buryo bugambiriwe ariko ubu buryo bw’ikoranabuhanga buje bukemura ibyo bibazo byose no kuruhande rw’abagana inkiko bakazabasha kuzigama amafaranga batakazaga”.

“Yongeyeho ko iri koranabuhanga  rizorohereza uwatanze ikirego kugenzura dosiye ye igihe cyose naho aro hose akabasha kumenya amakuru yose n’imyanzuro yafashwe,ndetse bikazakemura ibibazo bya hato na hato byakururaga itangwa rya ruswa “.
Prof. Sam Rugege uyobora Urukiko rw
Prof. Sam Rugege ahamya ko CMS izongerera icyezere ubutabera  mu Rwanda 

Mu kugaragaza ko iri koranabuhanga mu gutanga ibirego rikwiye kwizerwa bidasubirwaho , Adam Watson Umuyobozi w’Ikigo mpuzamahanga cyitwa ‘Synergy’ cyaryubatse  ahamya ko nta gushidikanya abarikoresha bagomba kugira, kuko ahagenewe imyirondoro ndetse n’imibare y’ibanga ntawabasha kuhatahura uretse abo bireba gusa kuruhande rw’uwatanze ikirego n’abazaburanisha urubanza gusa.

Kugeza ubu mu Rwanda biragaragara ko kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga ibirego  bimaze kwitabirwa ku rugero rushimishije , kuko nibura  hasigaye  nka 1% by’abaturage bagihitamo kwigerera  ku nkiko gutanga ibirego, hakaba na 3% by’abajya ku nkiko guteza kashi ku madosiye y’imanza .

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *