Tanzania yakomoreye indege za Kenya

Nyuma y’ukwezi kurenga Leta ya Tanzania ifashe icyemezo cyo gukumira mu kirere cyayo indege z’ibigo byo muri Kenya, kuri ubu Ikigo gishinzwe indege za gisivile muri iki gihugu cyatangaje ko ibi bigo by’indege byakomorewe ku buryo bishobora kongera gusubukura ingendo byagiriraga muri Tanzania.

Nyuma y’ukwezi kurenga Leta ya Tanzania ifashe icyemezo cyo gukumira mu kirere cyayo indege z’ibigo byo muri Kenya, kuri ubu ikigo gishinzwe indege za gisivile muri iki gihugu cyatangaje ko ibi bigo by’indege byakomorewe ku buryo bishobora kongera gusubukura ingendo byagiriraga muri Tanzania.

Ni umwanzuro Leta ya Tanzania ifashe nyuma y’umunsi umwe Kenya nayo itangaje ko yakuye iki gihugu ku rutonde rw’ibihugu aho umuntu aba afite ibyago byinshi byo kwandura icyorezo cya COVID-19, dore ko gushyirwa kuri uru rutonde ari nabyo byari byatumye Tanzania ifata uyu mwanzuro.

Mu itangazo ikigo gishinzwe indege za gisivile muri Tanzania, TTCA cyashyize hanze kuri uyu wa 16 Nzeri cyavuze ko ibigo bine by’indege byari byakumiriwe bishobora gusubukura ingendo byagiriraga muri iki gihugu.

Ibi bigo by’indege byakomorewe ni Kenya Airways, Fly 540 Limited, Safarilink Aviaton na AirKenya Express Limited.

Uku kongera gukomorera indege za Kenya bije nyuma y’umunsi umwe The Citizen isohoye inkuru ivuga ko abayobozi ba Tanzania bavuze ko batazisubiraho kuri iki cyemezo bari barafashe mu gihe Kenya nayo itarabakura ku rutonde rw’ibihugu aho umuntu aba ari mukaga ko kwandura Covid-19.

Nk’uko Tanzania yabyifuzaga ku wa 15 Nzeri Leta ya Kenya yasohoye itangazo ivuga ko yakuye iki gihugu kuri uru rutonde, ndetse abaturage bayo batazongera gusabwa kujya mu kato k’ibyumweru bibiri igihe binjiye muri Kenya.

Mbere yo gukumirwa, ibi bigo by’indege byo muri Kenya buri cyumweru byakoreraga ingendo nyinshi mu bice bitandukanye bya Tanzania, zirimo 14 zijya i Dar es salaam, eshatu muri Kilimanjaro n’ebyiri muri Zanzibar.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *